Gatsibo: FPR-Inkotanyi yatanze ibiribwa ku banyarwanda birukanywe muri Tanzaniya
Mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzania batujwe mu karere ka Gatsibo, Umuryango FPR-inkotanyi wabashyikirije inkunga y’amafunguro agizwe n’ibigori ndetse n’ibishyimbo.
Mu biribwa byatanzwe harimo ibishyimbo ibiro 1212 n’ibigori ibiro 2121 byose bifite agaciro ka miliyoni imwe.
Umunyamabanga w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Gatsibo, Umpfuyisoni Bernadette, avuga ko bafashije abanyarwanda birukanwe muri Tanzania kuko FPR-Inkotanyi ari iy’abanyarwanda, bityo ari inshingano yayo mu gufasha umunyarwanda wese wahuye n’ingorane.
Yagize ati “Aba nabo ni abaturage bacu nk’igihugu cy’u Rwanda, niyo mpamvu tuba tubafasha mu rwego rwo gushimangira imibereho myiza ya buri muturarwanda kugira ngo turusheho kubereka ko tubari hafi mu bibazo bahuye nabyo”.

Aba banyarwanda bahawe inkunga y’ibiribwa bavuga ko bayishimiye kuko inzara yari ibamereye nabi, dore ko inkunga bahabwaga na Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDIMAR) yari yararangiye ntacyo kurya bari bafite.
Mu gukomeza kwita kuri aba banyarwanda birukanwe muri Tanzaniya, barimo kubakirwa amazu agera kuri 87 mu murenge wa Rwimbogo mu kagari ka Munini, Umudugudu wa Nyamwiza, hakaba n’ibindi bibanza 130 biteganywa kubakamo andi mazu, nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Mushumba John.
Ikibazo kijyanye no kuba bahabwa amasambu bagahinga kugira ngo babone ibibatunga cyo ngo ubuyobozi bw’akarere buracyagishakira umuti ariko ngo ntikizatinda cyane mu bufatanye n’izindi nzego z’ubuyobozi.
Mu karere ka Gatsibo hari imiryango 176 y’abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya ikaba igizwe n’abantu 606.
Benjamin NYANDWI
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
nta munuayrwand ugomba kubaho nabi cg se ngo yitwe impunzi mu gihugu cye niyo mpamvu ubufasha kuri aba birukanywe muri tanzaniya ari ngombwa bityo bakibagirwa uko bashishubikanyijwe
ibi birakekewe cyane RPF inkotanyi nk’umuryango mugari w’abanyarwanda ibi nibisanzwe kandi biri munshingano zawo gufasha abanyarwanda , abanyarwanda bari mugihugu natwe dukomeje kuwushimira byiza byinshi ukomeje kutugezaho