Gatsibo: Basuye umuhora w’amateka yo kubohora Igihugu uherereye i Nyagatare
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko gusura ibigize amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu bibubakamo indangagaciro yo kumvira, ubwitange no kwihangana ndetse no gushingira kuri bike bagakora byinshi biganisha umuturage ku iterambere.

Yabitangaje tariki 05 Kanama 2022, nyuma yo gusura umuhora w’amateka yo kubohora Igihugu uherereye ku mupaka wa Kagitumba basoreza i Gikoba ahubatswe indake ya mbere yabagamo uwari Umuyobozi w’Urugamba rwo kubohora Igihugu.
Ni urugendo rwakozwe n’abagize inama njyanama y’Akarere, abayobozi b’amashami mu Karere, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, na bamwe mu bafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere.
Gasana Richard avuga ko gusura ibikorwa bigize aya mateka babyungukiyemo byinshi kuko harimo inyigisho yo kumvira, ubwitange bushingiye kuri bike ingabo za RPA zari zifite icyo gihe ariko zikagera kuri byinshi ndetse n’indi ndangagaciro yo kwihangana.

Ati “Kugira bike tukabikoresha byinshi ni inyigisho tubona mu kazi kacu ka buri munsi ndetse ubu bwo dufite byinshi dushobora kubikoresha byinshi cyane kugira ngo Abanyarwanda bagere ku iterambere.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo, Nayigizente Gilbert, avuga ko gusura umuhora w’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu byabubatsemo indangagaciro yo gukunda Igihugu no kurushaho guteza imbere abaturage.
Agira ati “Iterambere ry’Umuturage ririmo gukunda Igihugu no kwiyemeza ko gitera imbere ni cyo kintu cyashingirwaho kugira ngo Igihugu kirusheho gutera imbere.”

Igice cya mbere cy’umuhora w’amateka yo kubohora Igihugu ahera i Kagitumba ku mupaka ahatangirijwe urugamba, umusozi wa Nyabweshongezi aho General Gisa Fred Rwigema wari umuyobozi w’urugamba yarasiwe ndetse na Gikoba ahubatswe indake ya mbere yabagamo uwari Umugaba mukuru w’Ingabo za RPA akaba ari na bwo butaka bwa mbere bwafashwe.
Ohereza igitekerezo
|