Gatsibo: Barifuza ko hakorwa ubushakashatsi ku ndwara ya kirabiranya

Bamwe mu bahinzi b’urutoki mu Karere ka Gatsibo barifuza ko hakorwa ubushakashatsi bugamije kurandura indwara ya kirabiranya kuko ngo iye kubaca ku bitoki aribyo bakuragamo ibibitunga ndetse n’iterambere ry’imiryango.

Indwara ya kirabiranya igiye kubaca ku buhinzi bw'insina
Indwara ya kirabiranya igiye kubaca ku buhinzi bw’insina

Nyirarukundo Leonile wo mu Murenge wa Gitoki avuga ko umwaka ushize baranduye urutoki rwabo rwari kuri hegitari eshatu bahitamo kuhahinga inyanya n’ibindi bihingwa kubera indwara ya kirabiranya.

Iyi ndwara ngo yabateye igihombo gikomeye kuko uretse kuba ariho bakuraga amafaranga abateza imbere ngo ni naho bakuraga ibiryo ariko ubu ngo bari hafi kujya barya igitoki ari uko bagihashye.

Ati “Urebye nko mu kwezi twapakizaga nka toni ebyiri z’ibitoki, ubu nta n’imwe tugipakiza byararangiye.”

Nyamara ngo uburyo kuyirinda burimo gusukura ibikoresho bakoresha mu rutoki, kutabitizanya ndetse no kurandura no gutaba imibyare yafashwe barabukoze ariko ntibyagira icyo bitanga.

Yifuza ko bishoboka inzego zishinzwe ubuhinzi zagira icyo zikora kugira ngo iyi ndwara iranduke kuko bagiye gucika kuri ubu buhinzi.

Yagize ati “Mbona hatagize igikorwa twacika ku rutoki burundu ariko yenda hakozwe ubushakashatsi kuri iyi ndwara yenda bwagaragaza ikindi abahinzi bakora kugira ngo bayirinde kukoiyo igeze mu rutoki iruvamo rwashizeho burundu.”

Umukozi w’Akarere ka Gatsibo uyobora ishami ry’Ubuhinzi, Ubworozi, Amashyamba n’Umutungo kamere, Dr Nsigayehe Ernest, avuga ko koko iyi ndwara ihari ariko nanone idafite ubukana nk’iyo bigeze kugira mu myaka ya 2009 na 2012 kubera ingamba zo kuyirinda abahinzi bubahirije.

Asaba abahinzi b’urutoki gukomeza kugenzura buri gihe imirima yabo aho babonye insina yafashwe bakayirandura igatabwa mu cyobo.

Ati “Irahari ariko ntabukana ifite nk’iyo mu mwaka wa 2009, 2010 na 2012. Ubundi umuhinzi akwiye guhora agenzura urutoki rwe, insina yafashwe agahita ayirandura akayitaba, akirinda gutizanya ibikoresho ariko noneho banarusheho kwegera abajyanama b’ubuhinzi babafashe.”

Ubuhinzi bw’urutoki mu Kerere ka Gatsibo bukorerwa ku buso burenga hegitari 18,000, bukaba bwiganje mu Mirenge ya Gitoki, Remera, Kiziguro na Kiramuruzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka