Gatsibo: Bamwe mu bayobozi baravugwaho kuba mu bahishira abasambanya abana

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko isambanywa ry’abana ritacika harimo uruhare rwa bamwe mu bayobozi bahishira amakuru, ndetse hakabamo n’abandi bagira uruhare mu guhisha ibimenyetso bihamya ibyaha abahohoteye abana.

Habanje urugendo rwo kwamagana ihohoterwa rikorerwa abana
Habanje urugendo rwo kwamagana ihohoterwa rikorerwa abana

Yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 15 Gashyantare 2023, ubwo hatangizwaga ukwezi k’ubukangurambaga bwo kurengera umwana no kumurinda ihohoterwa, ku nsanganyamatsiko igira iti "Turengere umwana twubake u Rwanda twifuza", bukazasozwa tariki ya 08 Werurwe 2023.

Meya Gasana akaba yavuze ko impamvu yo gutangiza uku kwezi, byatewe n’uko imibare y’abana bahohoterwa harimo abangavu baterwa inda igenda yiyongera.

Yavuze ko n’ubwo hari ibikorwa buri mwaka bigamije kugabanya iri hohoterwa no gufasha abana baba bahuye n’icyo kibazo, ariko imibare itagabanuka ahubwo yiyongera.

Meya Gasana yavuze ko hari abayobozi bahishira ihohoterwa ry'abana
Meya Gasana yavuze ko hari abayobozi bahishira ihohoterwa ry’abana

Umwihariko w’uku kwezi k’ubukangurambaga, ngo ni ugushakisha impamvu zituma imibare itagabanuka ahubwo ikarushaho kwiyongera, harimo kuganira n’ibyiciro bitandukanye ariko n’abayobozi bagasabwa kwikosora aho badakora neza.

Ati “Harimo intege nke z’ubuyobozi, abayobozi bahishira amakuru kugira ngo abe yadufasha gushyira mu butabera ababa bakoze ibyaha, tuzaganira n’abana tubahe amakuru ku buzima bw’imyororokere, bamenye ko mu gihe bageze mu bwangavu hari ibyo bagomba kwitwararika n’uburyo bagomba kwitwara.”

Bazanaganira n’abanyamadini n’amatorero n’abandi bafatanyabikorwa, kugira ngo iki kibazo cyo gusambanya abana gikumirwe aho gusa nk’abazimya umuriro gusa.

Ubu bukangurambaga kandi ngo buzajyana no gushakisha abahohoteye abana, haba mu myaka ya vuba n’iyatambutse kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera.

Kuva hatangira gahunda yimbitse yo gushakisha abagabo basambanya abana yatangira, abarenga 300 nibo bamaze gufatwa, gusa ngo hakaba hari urundi rutonde rw’abatorotse bagishakishwa.

Mu bafatwa ngo harimo abarekurwa kubera kubura ibimenyetso bibashinja icyaha, ahanini ngo bigizwemo uruhare n’abayobozi ndetse n’ababyeyi babishyira mu bwiyunge.

Yagize ati “Dufatanya n’inzego bagakomeza gushakishwa ariko jye mpangayikishwa n’ababa bahari ariko ntihaboneke ibimenyetso, bitewe natwe abayobozi tutagaragaza ibyo bimenyetso ndetse n’ababyeyi, imiryango igashaka guhishira no kurenzaho. Ibi biganiro tuzagira muri uku kwezi ibi byose tuzabigarukaho.”

Ababyeyi kandi bakanguriwe kumenya inkomoko ya telefone zigendanwa abana babo baba batunze, kuko ngo hari abazihabwa n’abagabo ndetse rimwe na rimwe ngo zikareberwaho filimi z’urukozasoni.

Ababyeyi basabwe by’umwihariko kurushaho kwita ku bana babo, kuko kenshi ababahohotera baca mu rihumye ababyeyi bateshutse ku nshingano.

Umwaka ushize, habaruwe abana bahohotewe 892, mu Mirenge yose igize Akarere ka Gatsibo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Eseko igitekerezo cyo kwemerera abana kuboneza imbyaro mbere Yuko gishirwa mubikorwa hari igisubizo kirambye cyatekerejweho cy’abana bishora mubusambanyi bakiri bari?

Niba se ntagisubizo kirambye giteganywa mubona u Rwanda rwa nyuma yimyaka 15na30 ruzaba rutewe ubwuzu nabarugana?

Bunane Martin yanditse ku itariki ya: 16-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka