Gatsibo: Babiri bafunzwe bakekwaho kwiba ibiryo by’abanyeshuri
Umuzamu n’umutetsi ku ishuri ribanza rya Rumuli, Umurenge wa Muhura, bafungiye k’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), Sitasiyo ya Muhura bakekwaho kwiba ibiro 263 by’ibishyimbo na Litiro 62 z’amavuta yo guteka.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Uwimana Marceline, avuga ko ibi byabaye kuwa mbere tariki ya 23 Nzeri 2024, ubwo ubuyobozi bw’ishuri bwasangaga urugi rw’ububiko rw’ibiribwa rwaciwe.
Avuga ko abaketswe bwakeye bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha kugira ngo hakorwe iperereza.
Asaba abayobozi b’amashuri kujya bakoresha abazamu barenze umwe kandi nabo bizewe. Ati “Ubundi twari twarasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kandi nibyo tubasaba kujya bakoresha abazamu barenze umwe nka babiri cyangwa batatu kandi nabo bizewe b’inyangamugayo kuko byakuraho ubujura."
Uwimana, avuga ko hari hashize umwaka n’igice ikibazo cy’ubujura bw’ibiribwa by’abanyeshuri bitagaragara dore ko icyo gihe aho byari byagaragaye, hari mu bigo bibiri by’amashuri.
Avuga ko n’ubwo ibiryo byibwe, bitahagaritse gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri kuko hari ibindi byasigaye mu bubiko.
Ohereza igitekerezo
|