Gatsibo: Amaze koroza inka abasaga 200

Rutagarama Appolo yarwanye urugamba rwo kwibohora avuye ku rugerero yiyemeza kuzamura imibereho y’abanyarwanda binyuze mu kubagabira inka, ubu akaba amaze koroza abantu 216 biganjemo abatishoboye.

Rutagarama Appolo amaze koroza inka abasaga 200 kandi n'ubu akaba agikomeje
Rutagarama Appolo amaze koroza inka abasaga 200 kandi n’ubu akaba agikomeje

Rutagarama Appolo atuye mu Mudugudu wa Rukiri, Akagari ka Nyamirama, Umurenge wa Gitoki, aho atuye akaba yarahageze mu mwaka 1997 akimara gusezera mu ngabo z’Igihugu.

Avuga ko nk’umuntu wakuriye mu Gihugu cya Uganda kubera impamvu z’ubuhunzi agakura abona abantu babanishwa n’inka kandi zikabafasha kwiteza imbere, ngo yabonye hari abatazamwiyumvamo vuba ahitamo gutanga inka.

Akihagera ngo yasanze abantu benshi bafite ibibazo kubera ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi birimo ubukene, ihungabana ariko n’urwikekwe.

Ikindi ngo yumvaga nta bundi buryo yabasha kubana n’abaturanyi be nta kintu kibahuza ahitamo inka kuko mu muco nyarwanda ariyo yahuzaga abantu.

Ati “Abanyarwanda bahuzwaga n’inka, zarabahakaga, zikarera abana babo, upfuye zikamurerera. Ngeze ino nasanze nkwiye koroza abanyarwanda kuko nta nka bari bafite kuko inyinshi zariwe n’abakoze Jenoside, nabahaye inka rero kugira ngo mbateze imbere ariko nanahure nabo.”

Inka yambere ngo yayitanze mu mwaka wa 1999 kugeze n’ubu akaba akizitanga kandi ngo icyo yishimira kurushaho ni uko ngo abo yazihaye bamwitura.

Agira ati “Baranyitura, icyambere mvuga banyitura, ni uko bazorora bakagira iterambere nanjye naba nkeneye inka bakayimpa muri za zindi nabahaye.”

Mu gutanga inka ngo yahereye mu Murenge atuye ndetse ubu ngo akaba ageze no mu yindi Mirenge.

Mu yishimira cyane ngo ni iterambere ry’abaturage kuko ngo mu Murenge wa Gitoki abo yahaye inka abana babo ntibarwara bwaki ariko nanone ngo habonetse n’ifumbire kuburyo abantu bahinga bakeza.

Avuga ko mu guhitamo abo aha inka areba mbere na mbere na mbere abakene, abo babanye mu kazi ka gisirikare ndetse n’abandi bantu basanzwe bifuza gutunga inka.
Abenshi yahaye ngo n’abamwegereye bakamubwira ko bakunda amata ariko nta nka bagira ndetse n’abamusabaga ifumbire agahitamo kubaha inka bazayikuraho.

Uretse inka, Rutaragama ni umuhinzi w’urutoki w’intangarugero ndetse akaba aha abahinzi imbuto y’urutoki akanabigisha uko rukorerwa kugira ngo rutange umusaruro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka