Gatsibo: Ahitwaga ku Ishyamba habaye umujyi kubera amashanyarazi na kaburimbo

Abatuye santere ya Gasange mu Murenge wa Gasange muri Gatsibo, barishimira ko guhabwa umuriro w’amashanyarazi, amazi meza na kaburimbo byatumye santere yabo iba umujyi, nyamara mbere haritwaga ku Ishyamba.

Imodoka zitwara abagenzi zatangira gufasha abaturage kugera aho bifuza kubera umuhanda mwiza
Imodoka zitwara abagenzi zatangira gufasha abaturage kugera aho bifuza kubera umuhanda mwiza

Umuyobozi w’abikorera mu Murenge wa Gasange, Karekezi Alex, avuga ko santere yabo mbere yitwaga ku Ishyamba kubera ko nta gikorwa remezo cyahabaga.

Ati “Aha ubundi hahoze muri komini Giti, abaturuka hirya iyo babaga bagiye kuza hano baravugaga ngo tugiye ku ishyamba kubera ko nta mazi, nta muriro w’amashanyarazi, nta muhanda, mbega nta kintu cyahabaga kugeza ejobundi dutangiye kubibona.”

Avuga ko ngo bakoreshaga amazi y’ikiyaga cya Muhazi baturiye, by’umwihariko bakagorwa n’ingendo.

Avuga ko urebye nta bucuruzi bwahabaga kubera ko iyo byageraga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba abantu bafungaga amaduka.

Ati “Ubucuruzi bwararoshye kuko imodoka ziragenda, turacuruza amasaha yose, kubona urugi byari bigoye kuko twajyaga i Kiramuruzi kuko ariho hari umuriro nabwo ugashaka umuntu uza urwikoreye ku mutwe kubera ko nta modoka.”

Umuriro w'amashanyarazi watumye hatangira guhangwa imirimo mishya itarahabaga
Umuriro w’amashanyarazi watumye hatangira guhangwa imirimo mishya itarahabaga

Akomeza agira ati “Twezaga ibigori twarangiza tukabigurisha i Kigali akaba ari naho dukura kawunga, ariko ubu twabonye uruganda rwayo kubera umuriro w’amashanyarazi.”

Dukundane Janvier ni umusore ukomoka mu Murenge wa Kiramuruzi, akaba yarize ibijyanye n’ikoranabuhanga (IT) muri kaminuza, ubu afite umushinga wo gutunganya imbaho muri santere ya Gasange.

Avuga ko icyatumye aza gukorera i Gasange ari uko ari ahantu hashya yumvaga ntawe bari buhanganire isoko, kuko aribwo hari hakibona umuriro w’amashanyarazi.

Agira ati “Kubera ko nkisoza amashuri yisumbuye nakozeho uyu mushinga w’imbaho, nasoje kaminuza ngira amahirwe menya ko Gasange haje umuriro mpita nshakisha ubushobozi ndahaza umugisha nisanga ari jye wa mbere ubikora. Biragenda rwose kandi no kugeza ibikoresho k’uwabikoresheje hano biroroshye kubera kaburimbo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko kwegereza abaturage ibikorwa remezo ari uburyo bwo kubafasha kwiteza imbere, kuko hahangwa imirimo mishya urubyiruko rukabyungukiramo.

Inzugi bakoresherezaga i Kiramuruzi ubu zikorerwa iwabo kubera umuriro bahawe
Inzugi bakoresherezaga i Kiramuruzi ubu zikorerwa iwabo kubera umuriro bahawe

Avuga ko nyuma y’umuhanda wa kaburimbo, amazi n’amashanyarazi hagiye kubakwa isoko rito ku buryo abaturage babona aho bacururiza umusaruro wabo cyane uw’ibitoki.

Ati “Buriya uriya murenge ukuntu uteye buri kagari kawugize kagera ku muyoboro w’amashanyarazi, ku mazi no ku muhanda wa kaburimbo. Ubu tugiye kuhubaka isoko ku buryo abaturage babona aho bacururiza umusaruro wabo, cyane uw’ibitoki bihera.”
Avuga ko hari na gahunda yo guhuza umuhanda Kiramuruzi-Gasange-Muhura-Burimbi, ku buryo imodoka zituruka mu Majyaruguru zigana i Kiramuruzi zitazongera kunyura i Nyagatare, ahubwo zizajya zikomeza i Gasange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Akarere kanyagatare umurenge wakarangazi akagari kamusenyi umudugudu wabwanga harikibazo cyokutagira umuriro wamashanyarazi nikibazo cyokutagira amazi meza kuko usanga bagikoresha amazi yamariba murakoze

karangwa paul yanditse ku itariki ya: 6-04-2022  →  Musubize

Akarere kanyagatare umurenge wakarangazi akagari kamusenyi umudugudu wabwanga harikibazo cyokutagira umuriro wamashanyarazi nikibazo cyokutagira amazi meza kuko usanga bagikoresha amazi yamariba murakoze

karangwa paul yanditse ku itariki ya: 6-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka