Gatsibo: Aborozi b’amatungo magufi bashyizwe igorora

Aborozi b’amatungo magufi mu Karere ka Gatsibo barishimira ko batakivunika bajya gushaka ibiryo by’amatungo kuko babonye uruganda rubitunganya hafi yabo kandi ku giciro gito ugereranyije n’icyo baguriragaho.

Babitangaje nyuma y’amezi abiri mu Kagari ka Nyabicwamba Umurenge wa Gatsibo huzuriye uruganda rwiswe FIDIKUMBI rutunganya ibiryo by’amatungo magufi.
Ni uruganda rufite ubushobozi bwo gukora toni 10 ku munsi rukaba rwaruzuye rutwaye amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 120.

Nzabakurana Juvenal, uhagarariye uru ruganda avuga ko mu gutunganya ibiryo by’amatungo bifashisha ibisigazwa by’imyaka byiganjemo ibitiritiri by’ibigori, ibihwagari na soya kuri ubu bakaba bakora ibigaburirwa ingurube n’inkoko zaba izitanga amagi cyangwa inyama.

Avuga ko igitekerezo cyo gushinga uru ruganda cyakomotse kukuba agace baherereyemo karemo ibigori byinshi ndetse na Soya ariko ugasanga abahinzi baratwika ibisigazwa byabyo nyamara bifite akamaro.

Ati “Hano hari amakoperative ahinga ibigori ndetse na Soya kimwe n’umuceri. Wasangaga abahinzi bamara gusarura bagatwika ibishogoshogo by’ibigori na soya duhitamo gushaka igisubizo duhereye kuri ibyo biboneka iwacu uretse ko hari n’ibyo tuvangamo dukura hanze y’Igihgu.”

Avuga ko ikigamijwe cyane ari ukurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana ndetse no gushakira urubyiruko akazi.

Uru ruganda kandi uretse kuba ruteganya no gukora ibiryo by’amatungo maremare ngo baranateganya gukemura ikibazo cy’ifumbire mborera itaboneka neza aho bazajya bayitunganya abaturage bakayibonera hafi.

Ikilo cy’ibiryo by’inkoko ubu kiragura amafaranga y’u Rwanda 500 naho ibiryo by’ingurube, inkwavu n’inka kikaba amafaranga 400.

Mu kwezi kwa Gatanu k’umwaka ushize wa 2022, nibwo uru ruganda rwatangiye kubakwa ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda RAB binyuze mu mushinga SAIP.

Bamwe mu borozi b’amatungo magufi n’amaremare babikora kinyamwuga, bavuga ko bagorwaga no kubona ibyo kurya by’amatungo yabo, ariko ngo uru ruganda ruje ari igisubizo.

Umukozi mu Kigo cy’amashuri cya EFA Nyagahanga, Hanyurwimfura Fredric, avuga ko mu Kigo cyabo bafitemo ubworozi bw’inkoko z’inyama n’iz’amagi, inkwavu, ingurube n’inka ariko bakaba baragorwaga no kubona ibiryo by’amatungo yabo kuko byabasabaga kujya I Kigali.

Avuga ko uru ruganda rwaje ari igisubizo kuko babibonera hafi bityo ntihagaragare icyuho mu kugaburira amatungo yabo.

Agira ati “Hafi twabikuraga ni I Kigali bikatugora kubera impamvu z’imodoka ariko hano ni hafi kutugeraho biratworohera kuko nta cyuho gishobora kuboneka mu kugaburira amatungo yacu.”

Ubuyobozi bwa EFA Nyagahanga buvuga ko mu byumweru bibiri bwakoreshaga amafaranga arenga 800,000 yo kugura ibiryo by’amatungo hakiyongeraho ubwikorezi butari munsi ya 200,000.

Usibye i Gatsibo, ikibazo cy’ibura ry’ibiryo by’amatungo cyakunze kumvikana no mu tundi Turere turimo na Nyagatare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka