Gatsibo: Abayobozi biyemeje gutanga serivisi nziza no kwimakaza imiyobore ishingiye ku muturage
Abayobozi mu nzego zitandukanye kuva ku rwego rw’Umurenge, abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ndetse n’abajyanama bihaye ingamba zo kurushaho gutanga serivisi nziza no kwimakaza imiyobore ishingiye ku muturage.
Ni nyuma y’umwiherero w’iminsi ibiri wahuje abayobozi basaga 80 aharebwe ku bintu bitandukanye cyane ku gutangira umwaka w’imihigo no kuyesa ndetse no gushyira mu bikorwa gahunda y’imyaka itanu ya Perezida wa Repubulika.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko uyu mwiherero wari ugamije kwisuzuma n’uburyo basigasira ibimaze kugerwaho.
Ikindi ariko kwari no gutekereza uko bakora ibisigaye cyane bishingiye ku mihigo y’uyu mwaka w’ingengo y’imari n’uburyo yakweswa ku kigero kiri hejuru ugereranyije n’imyaka itambutse.
Yagize ati “Twarebye ibisigaye bigomba gukorwa uko byakorwa ariko twibanda ku mihigo y’uyu mwaka uko twakomeza kwitwara neza igakomeza ikeswa kandi kurushaho.”
Avuga ko uretse ibyo hatanzwe n’ibiganiro bijyanye n’imiyoborere myiza ishingiye ku muturage n’icyo ivuze n’uburyo batanga serivisi nziza ku baturage n’abandi bagana Akarere bose.
Ati “Hatanzwe ibiganiro ku miyoborere myiza cyane cyane ishingiye ku muturage twibukiranya icyo ivuze kandi buri wese ariyemeza, ariko nanone twiha n’intego yo gutanga serivisi nziza ku baturage bacu n’abandi batugana bose.”
Muri uyu mwiherero kandi hanarebewe hamwe kandi hafatwa n’ingamba ku mutekano mu Karere kugira ngo urusheho kuba mwiza mu baturage ndetse babone n’umudendezo mu byo bakora byose.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|