Gatsibo: Abayobozi basabwe kujya basobanurira abaturage ishyirwa mu bikorwa ry’ibitekerezo batanga

Abasenateri bagize Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena y’u Rwanda, basabye abayobozi mu Karere ka Gatsibo gushyira imbaraga mu gusobanurira abaturage ishyirwa mu bikorwa ry’ibitekerezo baba batanze, mu gihe cy’igenamigambi ry’ibyo bifuza gukorerwa.

Abasenateri bagiriye inama abayobozi yo kurushaho gusobanurira abaturage ibijyanye n'ibitekerezo batanga
Abasenateri bagiriye inama abayobozi yo kurushaho gusobanurira abaturage ibijyanye n’ibitekerezo batanga

Babisabwe ku wa Gatatu tariki ya 25 Mutarama 2023, ubwo Abasenateri bagize iyi Komisiyo basuraga aka Karere, hagamijwe kureba uruhare rw’umuturage n’abafatanyabikorwa mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’ibikorwa, biba byateguwe n’inzego zegerejwe abaturage.

Senateri Uwera Pelagie, avuga ko Uturere dusurwa ahanini ari utwo abaturage banenze ibibakorerwa ku kigero kiri hejuru, ndetse n’aho banenze mu buryo buri hasi hagafatwa n’ingamba.

Avuga ko igikenewe gushyirwamo imbaraga ari ukugira ngo umuturage asobanukirwe ko za nzira zindi zose ziri aho, ari aho ijwi rye riba ryanyuze.

Avuga ko kenshi n’abaturage banenga ari uko baba batazi ko hari abajyanama baba babahagarariye, kandi n’ibitekerezo byakusanyijwe byahawe Njyanama y’Akagari bikazamuka ku rwego rw’Umurenge, nabo baba babifitemo uruhare.

Yongeraho ko basanze hari icyuho hagati y’ibitekerezo abaturage batanze mu igenamigambi bifuza ko bakorerwa, no gusobanurirwa impamvu hari ibitarakozwe hagakorwa ibindi.

Agira ati “Mu nama twagiye twasanze harimo icyuho, dusaba ko muri bya bindi byinshi umuturage yagaragaje, bongere bamusange asobanukirwe neza ibyatoranyijwe n’impamvu ari byo byatoranyijwe, kuko ibyifuzo byabo biba ari byinshi kandi birumvikana, ariko nanone bishyirwa mu bikorwa hashingiwe ku mikoro Igihugu gifite.”

Avuga ko n’ubwo bikorwa ariko harifuzwa ko byashyirwamo imbaraga kugira ngo wa muturage ahindure imyumvire asobanukirwe, abanze amenye ngo iyo ntanze igitekerezo mu muganda, kigenda kikagera ku mujyanama yatoye umuhagarariye, aho yakigeza hose n’ubundi biba ari bya bitekerezo bye.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo, Sibomana Saidi, yagaragarije Abasenateri uburyo abaturage bagira uruhare mu itegurwa ry’igenamigambi ry’Akarere buri mwaka, n’uburyo Ubuyobozi bumenyekanisha ibikorwa byabonye ingengo y’imari.

Yavuze ko mu myaka 6 ishize, 2017-2023, Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gatsibo bunganiye ingengo y’imari y’Akarere agera kuri 33,408,105,803 z’Amafaranga y’u Rwanda, yashowe mu bikorwa bitandukanye biteza imbere abaturage.

Nyuma yo kuganira n’Ubuyobozi bw’Akarere, Abasenateri basuye Ikigo Nderabuzima cya Nyagihanga gifite inzu y’ibyariro nshya yubatswe ku bufatanye n’umwe mu bafatanyabikorwa b’Akarere.

Muri buri Ntara hakaba haratoranyijwe uturere dutatu na dutatu tugize umujyi wa Kigali, Abasenateri bagize Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere bazasura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka