Gatsibo: Abatarabona ubutaka i ‘Yerusalemu’ barizezwa kububona vuba

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, arizeza imiryango yatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Nyabikiri wiswe ‘Yerusalemu’ itarabona ubutaka bwo guhingaho ko mu minsi ya vuba baza kububona kuko bwamaze kuboneka.

Abatuye i Yerusalemu bavuga ko bashoboye gukora ahubwo babuze ibishoro
Abatuye i Yerusalemu bavuga ko bashoboye gukora ahubwo babuze ibishoro

Abitangaje mu gihe bamwe mu miryango 17 itarabona ubwo butaka ivuga ko ibayeho nabi, harimo guhora mu buyobozi basaba imfashanyo nyamara bashoboye gukora.

Umudugudu w’icyitegererezo wa Nyabikiri abawutuye bahimbye Yerusalemu umaze imyaka hafi itatu utuwe. Watujwemo imiryango itishoboye yakuwe mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Gatsibo ndetse n’imiryango y’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya.

Imwe muri iyi miryango yamaze guhabwa ubutaka bwo guhinga ku buryo ibayeho neza, ariko ngo hakaba indi itarabona aho gukubita isuka itunzwe no guca incuro.

Mukandayisenga Elina avuga ko bimugora kubona ibitunga abana be batandatu adafite ubutaka abatungiramo dore ko nta n’umugabo agira.

Bishimira ko inka bahawe zabyaye abana babonye amata yo kunywa
Bishimira ko inka bahawe zabyaye abana babonye amata yo kunywa

Ati “Ubundi igihe cy’ihinga dukorera abaturage umubyizi ni 600 ariko nk’ubu bamaze gutera imbuto ntitubona aho dukora. Mbere twajyaga mu kigo cya gisirikare cya Gabiro tugasenya inkwi tukazigurisha Kabarore tukabaho”.

Akomeza agira ati “Ubu Gabiro batubujije gusubiramo gusenya, ubu duhora mu buyobozi dusaba inkunga y’ibiribwa nyamara dushoboye gukora, tubonye ubutaka twabaho neza”.

Mukandayisenga Elina avuga ko mu gihe hataraboneka ubutaka bwo guhingaho babashakira amafaranga y’inguzanyo ubuyobozi bwamaze kwigira umushinga, kuko bashoboye kuyakoresha kandi bagatunga imiryango yabo neza.

Ati “Mu by’ukuri dushoboye gukora, uwaduha ibyo dukora twakora, uwatuguriza amafaranga twacuruza mu gihe ubutaka butaraboneka, uwatwigira nk’undi mushinga mu gihe ntacyo turageraho twakora, ni ukuri ntitwananiwe gukora ahubwo twabuze ibishoro”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, avuga ko ku miryango 46 ituye mu mudugudu w’icyitegererezo wa Yerusalumu, imiryango 17 yonyine ari yo yari itarabona ubutaka bwo guhingaho, gusa ngo bwamaze kuboneka ku buryo bari hafi kubuhabwa.

Ariko nanone ngo harimo abatishoboye badashoboye no gukora ku buryo bazakomeza guhabwa inkunga y’ingoboka ndetse n’izindi mfashanyo.

Umuyobozi w'akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko ubutaka bwamaze kuboneka hasigaye kububagabanya
Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko ubutaka bwamaze kuboneka hasigaye kububagabanya

Agira ati “Harimo abakecuru batahinga tugomba kuzajya dufasha kugira ngo babone uko babaho, hari n’abashobora guhinga, ubu hari ibisigara bya Leta twamaze kubona, igisigaye ni ukugenda tukabibagabanya nibura buri muntu akabona kimwe cya kabiri cya hegitari”.

Gasana Richard akomeza avuga ko n’abadafite ubushobozi ntawe uzabaho nabi hari ubuyobozi ndetse n’abaturanyi.

Ati “Udafite ingufu zo guhinga na we ni inshingano zacu hari abo dushyira muri VUP bagahabwa inkunga y’ingoboka, hari abo duha ibiribwa bihoraho, hari abo duha abafatanyabikorwa bakabafasha, ni ubufatanye nta Munyarwanda ugomba kubabara hari abandi Banyarwanda”.

Kuba bose batarabona ubutaka ngo harimo bamwe bamaraga kubuhabwa nyuma bukabona abari barabuhawe mbere bakabusubirana.

Icyakora nubwo bamwe mu batuye i Yerusalemu bavuga ko batabona ifunguro uko bikwiye bitewe no kutabona ubutaka, bishimira ko bahawe inka abana bakaba banywa amata, kwegerezwa amashuri y’abana ndetse n’ivuriro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka