Gatsibo: Abashaka kongera kubiba amacakubiri mu Banyarwanda barihanangirizwa

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko ubuyobozi budashobora kwihanganira ikintu cyose gishobora gukoma mu nkokora iterambere, ndetse n’icyateza amacakubiri mu Banyarwanda.

Abanyamuryango ba COPRORIZ Ntende
Abanyamuryango ba COPRORIZ Ntende

Yabitangaje ku wa Mbere tariki ya 08 Kanama 2022, nyuma ya raporo y’ubugenzuzi yakozwe muri Koperative y’abahinzi b’Umuceri, COPRORIZ Ntende, ku busabe bwa bamwe mu banyamuryango birukanywe muri Koperative kubera amakosa bakoze, arimo ko babibaga amacakubiri mu banyamuryango b’iyo Koperative.

Ni igenzura ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA), rihera mu mwaka wa 2016 kugeza muri Mata 2022.

Muri raporo yatanzwe hagaragajwe ko nta kibazo cy’imicungire mibi cyabayeho, kandi n’ibyemezo byagiye bifatwa byose byakurikije amategeko, bitandukanye n’ibyo abifuje ko hakorwa igenzuramutungo bavugaga.

Icyakora hasabwe ko abagize akanama k’amasoko n’ak’abari n’abategarugori bagira igihe bamara mu nshingano, ndetse no gushyiraho umukozi ushinzwe imicungire y’abakozi.

Bamwe mu banyamuryango bari bitabiriye inama rusange idasanzwe yagaragarijemo iyi raporo, bifuje ko abanyamuryango babiri birukanywe bakwamburwa n’imirima, kuko bashobora kubateza indwara mu buhinzi bwabo kuko bahinga badatera imiti yica udukoko.

Umwe ati “Baratwandagaje Igihugu cyose, Koperative y’intangarugero yari yabaye ikibazo ariko ubugenzuzi burabigaragaje. Ahubwo nisabiraga abayobozi ko bakwamburwa n’imirima bafite mu gishanga bagahabwa iy’agasozi, kuko ntibatera imiti kandi bishobora kudukururira indwara kandi baracyanateza amacakubiri mu banyamuryango.”

Umukozi wa RCA asoma raporo y'igenzuramutungo
Umukozi wa RCA asoma raporo y’igenzuramutungo

Umuyobozi wa Koperative COPRORIZ Ntende, Rugwizangoga Elysé, avuga ko banejejwe na raporo y’igenzura, kuko kuri Miliyari zirindwi zinjiye nta faranga na rimwe ryanyerejwe.

Agaruka ku birukanywe ari nabo bavugaga ko Koperative umutungo wayo wanyerejwe, yavuze ko uretse kubirukana ubundi bari bakwiye no gukurikiranwa ku mitungo y’abaturage bariye.

Yagize ati “Bariya bacunze nabi umuryango w’abakoresha amazi inteko rusange irabirukana, uretse no kubirukana jye numva hakwiye no kubaho kubakurikirana mu nkiko, bakagaruza imitungo y’abaturage bariye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko ubundi amakoperative yashinzwe hagamijwe guteza imbere abanyamuryango.

Yavuze ko ubuyobozi budashobora kwihanganira ikintu cyose gishobora gukoma mu nkokora iterambere, ndetse n’icyateza amacakubiri mu Banyarwanda.

Ati “Muri iki Gihugu turi bamwe kandi nibyo duharanira ariko ikintu gishobora gushaka gukoma mu nkokora rya terambere nabasabaga, ikintu gishobora kubiba amacakubiri mu Banyarwanda, icyatuma abantu barangara ntibakore, icyatuma ubuyobozi buteshwa agaciro no gusenya amahoro n’amajyambere, ntabwo tuzacyihanganira na rimwe.”

Abayobozi mu Karere bari bitabiriye icyo gikorwa
Abayobozi mu Karere bari bitabiriye icyo gikorwa

Yasabye ko abirukanywe muri Koperative basaba imbabazi abanyamuryango bakabasubizamo, kandi na we yiteguye kubafasha mu kubasabira imbabazi.

Koperative COPRORIZ Ntende ifite abanyamuryango barenga 3,000 ikaba ifite ibikorwa bitandukanye yashoyemo imari harimo Hotel, uruganda rw’ibigori, ubworozi bw’inkoko, iguriro ry’imyaka aho umunyamuryango wabuze ubushobozi buhaha agurizwa akazishyura yejeje umuceri, ndetse mu minsi ishize ikaba iheruka no gushinga Farumasi y’imiti y’abantu.

Bizimana Jean Baptiste, umwe mu bavugwaho guteza umwiryane muri Koperative wanayirukanwemo, gusa ngo asabye imbabazi abanyamuryango babisuzuma
Bizimana Jean Baptiste, umwe mu bavugwaho guteza umwiryane muri Koperative wanayirukanwemo, gusa ngo asabye imbabazi abanyamuryango babisuzuma
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka