Gatsibo: Abarezi basabwe gutoza abanyeshuri umuco wo gukunda Igihugu

Abayobozi b’ibigo by’amashuri mu Karere ka Gatsibo basabwe gutoza abanyeshuri umuco wo gukunda Igihugu batizigamye, gukorera Igihugu no kuba inyangamugayo.

Abayobozi b'ibigo by'amashuri biyemeje kujya gutoza abana gukunda Igihugu no kucyitangira
Abayobozi b’ibigo by’amashuri biyemeje kujya gutoza abana gukunda Igihugu no kucyitangira

Babisabwe ku Mbere tariki ya 30 Mutarama 2023, nyuma yo gusura umuhora w’urugamba rwo kubohora Igihugu.

Ni urugendo rwatangiriye ku mupaka wa Kagitumba, ahatangirijwe rugamba rwo kubohora Igihugu, rukomereza ku musozi wa Nyamenge aho Genarl Gisa Fred Rwigema yarasiwe, rusoreza i Gikoba ahari indacye yabagamo umugaba w’Ingabo zari iza RPA.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Marcelline, avuga ko impamvu bahisemo guturwa abarezi ari uko bahura n’abantu benshi haba ababyeyi n’abanyeshuri.

Ati “Twabazanye ngo barebe uko u Rwanda rwabohowe, ivuko ry’Igihugu, hanyuma batange ubutumwa ku bana no ku babyeyi.”

Ku mupaka wa Kagitumba basobanuriwe uko Inkotanyi zinjiye
Ku mupaka wa Kagitumba basobanuriwe uko Inkotanyi zinjiye

Avuga ko ubutumwa bazatanga buzatuma urubyiruko barera rukura ruzi ko rushobora guhera ku kintu gitoya bakagera ku kinini.

Abarezi by’umwihariko bakaba basabwa kurushaho gutoza urubyiruko bafite mu mashuri gukunda Igihugu rutizigamye, kugikorera no kurangwa n’ubunyangamugayo.

Agira ati “Twaganiriye batwizeza ko bagiye gutoza urubyiruko gukunda Igihugu, barutoze gukorera Igihugu, kugira ubunyangamugayo kugira intego mu buzima no guharanira kuzigeraho.”

Abasuye umuhora w’urugamba rwo kubohora Igihugu, ni abayobozi b’ibigo by’amashuri, abakozi bo mu ishami ry’Uburezi ku rwego rw’Akarere n’Imirenge bose hamwe barenga 200.

Akarere ka Gatsibo gafite ibigo by’amashuri 198, abarimu barenga 4,500 n’abanyeshuri hafi 18,000.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Byari byiza cyane tuzabitoza murubyiruko twigisha bir munsi

NDAYAMBAJE Innocent yanditse ku itariki ya: 31-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka