Gatsibo: Abanyeshuri 16 bafunzwe bakekwaho guteza imyigaragambyo

Guhera ku Cyumweru tariki ya 07 Gashyantare 2021, abanyeshuri 16 b’ishuri Gakoni Adventist College ryo mu Karere ka Gatsibo, bari mu maboko ya Polisi sitasiyo ya Kiramuruzi bazira guteza imyigaragambyo.

Akarere ka Gatsibo
Akarere ka Gatsibo

Intandaro y’iyo myigaragambyo ni umunyeshuri witwa Rukundo Joseph, wakomeje kugaragaza imyifatire itari myiza yihanangirizwa kenshi nyuma aza kwandika ibaruwa yemera amakosa ndetse yizeza ubuyobozi kwisubiraho.

N’ubwo yanditse ariko ntiyigeze arekeraho amakosa ye kuko ngo yakomeje gusohoka ikigo akajya mu baturage nta ruhushya ndetse akanasinda.

Mu cyumweru gishize ngo yashatse gukubita umuyobozi ushinzwe imyifatire bituma agaragariza ubuyobozi bw’ishuri ko atashobora gukomeza kwihanganira uwo munyeshuri.

Ku wa gatatu tariki 03 Gashyantare nibwo ubuyobozi bw’ishuri bwafashe icyemezo cyo kumwirukana burundu ku ishuri ndetse butumaho ababyeyi be ariko bigera kuwa Gatandatu bataraza kumwakira.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard avuga ko kuri uwo wa Gatandatu tariki 06 Gashyantare 2021, bateguje umwana gutaha arabyanga yisohokera mu kigo aragenda ariko asize ibikoresho bye.

Ngo yaje kugaruka mu ijoro yurira ikigo asanga abandi aho barara yanasinze bucya ubuyobozi bw’ishuri bwiyambaza ubuyobozi bw’umurenge wa Kiramuruzi ndetse n’umuyobozi wa Polisi muri uwo murenge.

Agira ati “Ubuyobozi bw’ikigo bumaze kubona ko afite amakosa menshi bwahisemo kumwirukana burundu buhamagaza ababyeyi be kuza kumwakira ariko ntibaza iminsi itatu yose bategerejwe. Ikigo cyahisemo kumwohereza agataha nawe aranga ahubwo ahitamo kujya kunywa inzoga agaruka mu kigo yasinze”.

Ubuyobozi bw’umurenge ngo bwamusabye kuva mu kigo akazajuririra icyemezo yafatiwe atari mu kigo ariko akomeza kwinangira.

Yakuwe mu kigo na Polisi, abanyeshuri bagenzi be ngo bahita batera amabuye imodoka y’umuyobozi wa Polisi sitasiyo ya Kiramuruzi bayimena ibirahure.

Ati “Ubuyobozi bw’umurenge na Commander wa Polisi baramuganirije bamusaba kuva mu kigo mu mahoro akomeza kwanga, Polisi yamwambitse amapingu bamushyira mu modoka bagenzi be bafata amabuye bamena ikihure cy’imodoka ya Commander ariko arakomeza aramutwara”.

Abanyeshuri basigaye mu kigo ngo bafashe umwanzuro wo kutazongera gusubira mu ishuri keretse mugenzi wabo agarutse, bigeze mu ijoro ngo abahungu bamenaguye ibirahure by’aho barara ndetse n’iby’ibiro by’ishuri.

Bamennye ibirahure by'amadirishya y'inzu bararamo
Bamennye ibirahure by’amadirishya y’inzu bararamo

Mugitondo cyo kuwa mbere tariki ya 08 Gashyantare ngo banze kujya mu ishuri, ubuyobozi bw’ishuri bwiyambaza akarere.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard avuga ko bahageze bagerageje kuganiriza abanyeshuri kugira ngo bemere bakomeze amasomo yabo ariko bakomeza kwanga.

Nyuma y’ibiganiro n’inzego zitandukanye ngo Minisiteri y’Uburezi yafashe umwanzuro wo gufunga ishuri abanyeshuri bagasubira iwabo.

Ati “Narabinginze bakavuga ngo barabavangura, babita impunzi n’ibindi ariko mbabwira ko niba ari n’uko bimeze bagombye kugaragaza ikibazo mu mutekano. Nyuma y’ibiganiro n’inzego zitandukanye Minisitiri w’Uburezi yafashe umwanzuro ko ishuri rifungwa”.

Akomeza agira ati “Abanyeshuri mubashakire uko bataha, abagaragaweho kuba ari bo ba nyirabayazana b’iyo myigaragambyo bafatwe.

Mu bafashwe harimo abahungu 9 n’abakobwa 7 barimo abayobozi babo (Head Boy/Head Girl) bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kiramuruzi.

Gasana Richard yongeraho ko u Rwanda rufite imiyoborere myiza kandi hari uburyo bwinshi bwo gukemura ibibazo hatabaye kwigaragambya.

Agira inama abanyeshuri ndetse n’abaturage kujya bagaragariza ibibazo byabo inzego bireba, kuko buri gihe zihora ziteguye kubikemura.

Ati “U Rwanda rufite imiyoborere myiza ndetse ishimwa n’amahanga, ufite ikibazo wese yegere urwego bireba rugikemure”.

Akomeza agira ati “Gukemura rero ibibazo binyuze mu myigaragambyo mu Rwanda, mu ndangagaciro nyarwanda iyo ni kirazira. Kwigaragambya kuvamo ibintu bitari byiza, nk’ubu turubaka ibyumba by’amashuri, kumva itsinda runaka rero ribyangiza ni ikibazo”.

Ishuri Gakoni Adventist College rifite abanyeshuri 372, muri bo 288 ni impunzi z’Abanyekongo zo mu nkambi ya Gihembe na Nyabiheke, 84 bakaba ari bo Banyarwanda baryigamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Njye ndumva ababanyeshyuri barengana rwose kuko nuwo head teacher wabo ntashobotse kuko c niba ikigo kigendera kumahame yabikristo basigaye bafite ivangura rishingiye kukarere aaha ndumva ataribyo niharebwe icyakorwa abo banyeshuri barenganurwe

Alias yanditse ku itariki ya: 13-02-2021  →  Musubize

ubuyobozi bwikigo nabwo ntago ari serious

bizimana eric yanditse ku itariki ya: 12-02-2021  →  Musubize

Just as good leaders we must remove perseculation about people life back ground to be a refugees is not problem. They did not select to be a refugees let evocates about addition decision just government try to bring hopefully to that students who sent to their families. And bring students who are in prison coming back at school. And trying advance her/him mentorship of prisoners student’s

Augustin miles yanditse ku itariki ya: 12-02-2021  →  Musubize

Mwiriwe ubuse nkabanyeshuri batarakurayo impamyabumenyizabo bazabarizzahehe nkange naharangirije 2014 njyamumahanga gushaka imibereho ubungu nabigenzante nabandinkange konumvangi icyigo cyafunzwe murakoze.

Ndoli yanditse ku itariki ya: 10-02-2021  →  Musubize

Uwo mu head teacher ayoborana igitugu, nibintu bisanzwe ahubwo bahindure ubuyobozi bwicyo kigo, abanyeshuri basubirane amahoro bareke nivangura Kuko abantu bose nibamwe kuko kuba impunzi ntibivuze gufatwa nabi.

Divine yanditse ku itariki ya: 10-02-2021  →  Musubize

sibyiza kuvangura abanyeshuri ngo impunzi naba nyarwanda kuko bose ni bamwe nibibangombwa ko icyo kigo cya gakoni cyongera gufungura muzahindure ubuyobozi bwicyo kigo murakoze ni timothe guturuka Florida Jacksonville

Timothe yanditse ku itariki ya: 10-02-2021  →  Musubize

Ni ikibazo bikomeye iyo myitwarire mibi igihugu cyacu kiyihagurukire kuko nta cyananiranye gukemuka atari ngombwa kwigaragambya.

Ni hafi ya hose mu bigo byigaho abana bo mu nkambi baturutse kongo.urugero nka Gs Nyabiheke bigeze guteza akavuyo ,bagera aho batera urugo rw’umuyobozi w’ikigo kuko atuye hafi n’ikigo,bamenagura ibirahuri by’inzu ye.
Gs Nyabicwamba ntibirabaho ariko naho biba byiteguwe!

Gs Mugera hafi aho y’inkambi ya Nyabiheke naho byigeze kugenda ko , commander wa polisi sitasiyo ya Mugera aje yitabajwe ,bamutera amabuye bamukomeretsa umutwe.

Kandi usanga bashyigikirana mu bikorwa nk’ibyo.
Muri make bashaka kwiyobora,banywa ibiyobyabwenge,habamo insoresore zambura abantu mu mugoroba.

Mbese kubigisha no kubayobora ni ukwigengesera.Bahanwe by’intangarugero hakurikijwe ubutabera.

Ingaruka z’iyo myitwarire mibi rero ,umusaruro wabo n’ibigo bigaho ni inzozi!

Alias yanditse ku itariki ya: 9-02-2021  →  Musubize

Byari kuntangaza ali abanyaRwanda bateye imodoka ya Polisi amabuye

lg yanditse ku itariki ya: 9-02-2021  →  Musubize

abakoze amakosa bahanwa, ariko n’abandi bagakomeza kwiga kuko ntaruhare bafite ku byabaye. murakoze ni Otieno shy uri RUBAVU.

Otieno shy yanditse ku itariki ya: 9-02-2021  →  Musubize

Ariko numuyobozi wabo(Head Master) ashobora kuba afite imiyoborere yigitugu ntashyira mugaciro. Ahoza abana kunkeke. Byaba byiza hahindutse ubuyobozi hagashakwa undi ushoboye. Kuko naho yavuye naho hahoraga induru. Mukome urusyo mukome ningasire.

Kalinda yanditse ku itariki ya: 9-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka