Gatsibo: Abantu 20 biyita Imparata bafunzwe bakekwaho kwangiza ibidukikije

Abantu 20 mu biyise imparata bacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nibo bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kwangiza ibidukikije n’ibikorwa remezo.

Meya Gasana yasabye abaturage gutanga amakuru ku mparata kugira ngo zigororwe
Meya Gasana yasabye abaturage gutanga amakuru ku mparata kugira ngo zigororwe

Ibi byatangajwe ku wa Mbere tariki ya 14 Kanama 2023, ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangizaga ubukangurambaga bugamije kurwanya no gukumira ibyaha byangiza ibidukikije, ibyaha by’inzaduka ndetse n’iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa mu ngo, mu Turere twa Gatsibo na Kayonza.

Ni ubukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti "Uruhare rwa buri wese mu gukumira ibyaha bihungabanya ibidukikije n’ibindi byaha by’inzaduka".

Mu Karere ka Gatsibo bukaba bwatangirijwe mu Mudugudu wa Maryohe, Akagari ka Bibare, Umurenge wa Muhura.

By’umwihariko abaturage bo muri uyu Murenge bavuga ko babangamiwe cyane n’abantu biyise ‘Imparata’, bacukura amabuye y’agaciro rwihishwa bakangiza n’amashyamba, aba ateye ku misozi bayacukuramo.

Umuturage witwa Ndayambaje Midoma, avuga ko uretse kuba imparata zigabiza amashyamba ya Leta zigacukuramo amabuye y’agaciro ngo n’amasambu y’abaturage, ni uko kandi ngo ntacyo ashobora kuvuga kuko zamugirira nabi.

Abaturage bagaragaje ko babangamiwe n'ibikorwa by'imparata zangiza ibidukikije zigaca n'imiyoboro y'amazi
Abaturage bagaragaje ko babangamiwe n’ibikorwa by’imparata zangiza ibidukikije zigaca n’imiyoboro y’amazi

Ikindi ngo n’ibinogo bacukuyemo birekamo amazi ku buryo yangiriza abaturage mu gihe habayeho imvura nyinshi.

Ati “Umuntu araba yifitiye isambu ye bakeka ko harimo amabuye y’agaciro, bakaza bakahacukura wababuza bakagukubita, ukaharenganira isambu ari iyawe. Bangiza n’ibidukikije kuko batema ibiti bakanacukura ibinogo imvura yagwa bikarekamo amazi akangiza imirima y’abaturage.”

Kimwe na bagenzi be bifuza ko ikibazo cy’imparata cyakemurwa burundu, kuko zikorera abaturage urugomo nyamara ngo hagira uwo batungira agatoki, yafatwa akagaruka hadashize iminsi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko iki kibazo cyo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko gihari, kandi kibangamiye amashyamba n’ibindi bikorwa remezo Leta yegereza abaturage.

Yavuze ko hari umuyoboro w’amazi wubatswe utwaye Amafaranga y’u Rwanda 1,800,000,000 ariko abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe baza guca amatiyo, ku buryo hari Utugari tune twabuze amazi.

Yagize ati “Utugari tubiri two mu Murenge wa Gasange harimo aka Viro n’aka Kigabiro, umuyoboro wajyanagayo amazi wangijwe n’abacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe. Harimo n’Akagari ka Taba mu gice kimwe cyako n’aka Bibare two muri Muhura, byose bikomoka ku miyoboro y’amazi itemwa mu gihe cy’abantu bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.”

Yavuze ko ubu barimo gukorana na WASAC kugira ngo amatiyo yongere asanwe ariko asaba n’abaturage kujya batanga amakuru ku mparata.

Yavuze ko ubusanzwe iyo abantu baje gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe, babanza gukora inyigo bakanerekwa aho iyo miyoboro y’amazi inyura.

RIB ivuga ko ubicukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko bugira ingaruka ku rubyiruko, kuko ngo mu Mirenge myinshi abonekamo abana benshi bakunze guta amashuri.

Ikindi ngo abakora ubu bucukuzi bagenda begera ahari imigezi ku buryo babasha kubona amazi yo koza amabuye, rimwe na rimwe bakayangiza.

Yasabye abaturage gutanga amakuru ku bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, kuko uretse kuba bangiza ibidukikije ngo ibirombe bajyamo bibamo n’impanuka zihitana benshi.

Yanabibukije ko kwangiza ibidukikije ari icyaha gihanwa n’amategeko, kandi ugihamijwe n’urukiko ashobora guhabwa igifungo kitari gito.

Hubert Rutaro avuga ko kwangiza ibidukikije bishobora gutera ubutayu
Hubert Rutaro avuga ko kwangiza ibidukikije bishobora gutera ubutayu

Akarere ka Gatsibo kavuga ko hirya no hino mu Mirenge hatangiye gukorwa urutonde rw’abiyita imparata, bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, abarenga 20 bo mu Mirenge ya Rugarama na Kiziguro bakaba bamaze gutabwa muri yombi, bakaba barimo kwigishwa kugira ngo basubire ku murongo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka