Gatsibo: Abangavu 634 bari munsi y’imyaka 18 batewe inda muri uyu mwaka
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Uwimana Marceline, avuga ko mu mwaka w’ingengo y’imari gusa, abana 634 bari munsi y’imyaka 18 aribo bamaze guterwa inda.
Avuga ko muri aba bana 210 bamaze gusubizwa ku mashuri asanzwe bahabwa n’ibikoresho bazifashisha mu gihe abandi 165 bigishwa imyuga by’igihe gito kugira ngo bazigirire akamaro ndetse banabashe kurera abo babyaye.
Muri iyi minsi 16 yo kurwanya ihohoterwa ngo babashije gukebura ababyeyi kumenya ishingano zabo bakita ku bana babo hagamijwe kubarinda ihohoterwa.
Yagize ati “Ababyeyi twabasabye kugira igitsure ku mwana atari ukumukubita cyangwa kumuhohotera bakikuramo imvugo ko Leta yababujije guhana abana kuko atari ukuri dore Leta itababuza gukurikirana ababo no kumenya igihe batahira n’ibindi bintu abana babamo bishobora kubatera ihohoterwa bakabikumira hakiri kare.”
Ikindi ababyeyi n’abarezi basabwe gukurikirana inzira zose abana banyuramo bataha kuko nazo zishobora kubaviramo ihohoterwa.
Avuga ko kuba imibare y’abana bahohoterwa yiyongera, ngo si uko aribwo noneho hahoterwa benshi ahubwo ngo ni uko abana n’ababyeyi benshi batagihishira ihohoterwa ryabaye.
Ubu bukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Akarere ka Gatsibo kabufatanyijemo n’umuryango utari uwa Leta wita ku burenganzira bw’umukobwa n’umugore, Empower Rwanda.
Umuyobozi w’uyu muryango, Kabatesi Oliver, avuga ko iyi minsi iberetse ko hakiri abagihishira ihohotera kubera ubwumvikane bagirana n’ababahohoteye bushingiye kukubashukisha imfashanyo zidashinga.
Avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu kwigisha imiryango ko guhishira ihohotera ari ubufatanyacyaha kandi bihanwa n’amategeko.
Ati “Tugiye gushyira imbaraga mu kwigisha imiryango cyane itegeko rirengera umwana kuko iyo utamufashije kuva mu kaga uba wirengagije inshingano zawe ndetse wanamutererana akajya hanze kwirwanaho uba umuvukije uburenganzira bwo gukurira mu muryango no kurerwa n’ababyeyi.”
Nanone ariko asaba imiryango kutabona isambanywa ry’umwana nk’ibisanzwe no kubagaragariza ko aribo ba nyirabayazana mu ihohoterwa ryabo bigatuma abana bahohotewe baceceka n’ababasambanyije ntibafatwe.
Bamwe mu bana basambanyijwe bagaterwa inda, bavuga ko zimwe mu mpamvu zituma batavuga ababahohoteye ari uko rimwe na rimwe baba ari abantu bakomeye bakabatera ubwoba ndetse n’ababemerera ubufasha.
Bamwe mu babahohotera babashyiraho iterabwoba harimo abayobozi mu nzego bwite za Leta, abayobozi b’amadini n’amatorero, abarimu ndetse n’abandi bantu bafite amikoro.
Ariko nanone bifuza ko ababyeyi bahabwa amakuru ku buzima bw’imyororokere bityo nabo bakayasangiza abana babo aho kubiharira mwarimu.
Umwe ati “Hari ababyeyi bamwe badafite amakuru ku buzima bw’imyororokere kuko bamwe mu bana bahohoterwa kubera kutamenya ayo makuru n’abayazi bakayamenya mu buryo butari bwo kandi ku ishuri siho umuntu yayakura honyine.”
Bifuza ko abana bose bakangurirwa kujya mu ishuri kuko babona ibyo bahugiramo ntibahure n’ibishuko.
Ohereza igitekerezo
|
Rib nitabare twumve ko abazi b’inda 638 bagrze muri sentare. kandi izo manza zibere mu ruhame, gatsibo nta mwska hataza imibare nk’iyi. erega ngo kudakubita imbwa byorora imisega. umwana w’umuntu si ubukiniro ga yemwe. murakoze