Gatsibo: Abana 237 batewe inda mu mezi atandatu gusa

Umukozi w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe kurengera umwana, Sebatware Clement, avuga ko mu mezi atandatu gusa, abana 237 bari munsi y’imyaka 18 ari bo bamaze kumenyekana batewe inda.

Bamwe mu bana basoje inyigisho zibagarurira ubumuntu no kubakuramo ihungabana bashimye ko bamaze kwigarurira ikizere
Bamwe mu bana basoje inyigisho zibagarurira ubumuntu no kubakuramo ihungabana bashimye ko bamaze kwigarurira ikizere

Uyu muyobozi avuga ko muri abo bana batewe inda harimo abanyeshuri biga mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye. Iki kibazo kikaba gihangayikishije ku buryo hakwiye ingamba ku bantu bose ariko cyane imiryango y’abana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, Urujeni Consolee, avuga ko bamwe mu bana basambanywa babiterwa no kurarikira ibintu iwabo badafitiye ubushobozi cyangwa gushaka gukira vuba.

Ati “Turi mu Isi izana ibintu bishya kandi abana bakeneye, hari abifuza gukira vuba cyangwa gutunga ibintu iwabo batabona harimo nka telephone zihenze, inkweto nziza n’ibindi urubyiruko rwa none rwifuza kandi batabivunikiye. Ngibyo ibyo tubona bikurura imitima y’aba bana cyane.”

Avuga ko ariko nanone kubwira umwana ngo nareke gufata impano ahabwa n’abagamije kumwangiriza ubuzima bigoye ahubwo abantu bakuru birirwa babahiga ngo babahohotere ari bo bakwiye kumva ko ari abanzi b’Igihugu bakagirira impuhwe abana.

Cyakora ariko nanone asaba abana gutinyuka kugaragaza abirirwa babashuka kugira ngo bafatwe kandi bahanwe.

Avuga ko impamvu iki kibazo kitarangira ahanini biterwa n’uko abahohotewe bagaragara ariko ababikoze ntibaboneke rimwe na rimwe bakingiwe ikibaba n’abana cyangwa imiryango cyangwa se baratorotse ubutabera.

Ikindi ariko ngo n’ababyeyi barushijeho kwiyegereza abana no kubaganiriza bakiri bato, byabarinda gushukwa mu gihe batangiye gukura kuko ibyo bashukishwa baba barabibwiwe n’ababyeyi.

Bamwe mu bana basoje inyigisho zibagarurira ubumuntu no kubakuramo ihungabana bashimye ko bamaze kwigarurira ikizere
Bamwe mu bana basoje inyigisho zibagarurira ubumuntu no kubakuramo ihungabana bashimye ko bamaze kwigarurira ikizere

Mu Karere ka Gatsibo, abana 200 basambanyijwe bagaterwa inda, bamaze imyaka ibiri bafashwa mu nyigisho zibahumuriza no kubasubiza mu muryango ndetse no kubaremamo ikizere ku bufatanye n’umuryango utari uwa Leta Empower Rwanda.

Abarenga 100 barimo kwigishwa imyuga itandukanye mu gihe cy’amezi abiri bakaba bazasoza amezi atandatu biga, bakazakora ibizamini by’Ikigo cy’imyuga n’ubumenyigiro abazatsinda bagahabwa impamyabushobozi.

Umuyobozi wa Empower Rwanda, Kabatesi Olivia, avuga ko nibasoza bazabumbirwa mu makoperative bahabwe ibikoresho by’ibanze bijyanye n’imyuga bize batangire kwikorera ariko ngo bakazanafasha mu kwigisha no guha akazi bagenzi babo.

Ati “Intego yacu ni uko aba bana biga kugira ngo ibibazo byose bafite babashe kubyikemurira ntawe bategerejeho ubufasha cyane ko ababafasha birangira aribo babahohoteye, nibasoza bazashyirwa mu makoperative banahabwe ibikoresho by’ibanze babashe kwitunga n’abana babyaye.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mbega umuyobozi, none se abana nibo bisambanya, ese ko uwahohotewe ahinduwe nyirabayazana, ubwo uyu arumva asobanukiwe n’ibyo avuga? Nyuma ngo ababyeyi nibo bahohotera abana babo se, nabo biswe nyirabayazana. Muve ku giti dore umuntu: usambanya abana nabibazwe, akurikiranwe ku bintu 2, icyaha cyo gusambanya umwana gikurikirwa n’ikirego mbonezamubano cyo gutanga indezo ikatwa ku mushahara.Murebe ko iyi saga itarangira.Abakuru baravuze ko "kudakubita imbwa byorora imisega". Justice is first ibindi ni blabla...

ka yanditse ku itariki ya: 23-03-2023  →  Musubize

Ubu c urakata umushahara w’umuntu urikurangiza igihano yahawe cyo gufungwa imyaka irenze 20?

Jules yanditse ku itariki ya: 23-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka