Gatsibo: Abagerwaho n’amazi meza biyongereyeho 5%

Umwaka w’imihigo 2018-2019 usize abaturage bangana na 5.5% babonye amazi meza kubera umuyoboro w’amazi uzafasha abaturage bo mu mirenge itandatu.

Uyu muyoboro uzaha amazi abaturage barenga ibihumbi 36 bo mu mirenge 6, abaturage babona amazi meza bave kuri 76% bagere kuri 81.5%
Uyu muyoboro uzaha amazi abaturage barenga ibihumbi 36 bo mu mirenge 6, abaturage babona amazi meza bave kuri 76% bagere kuri 81.5%

Manzi Théogène, umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu avuga ko umuyoboro mushya w’amazi uturuka Gihengeri uzafasha mu kongera amazi aho abaturage bangana na 5.5% baziyongera ku bayasanganywe.

Yagize ati “Uriya muyoboro ufite amazi menshi ingo zari ziyasanganywe ziziyongeraho 5.5%. Tuzava ku baturage 76% bafite amazi meza, tugere ku baturage 81.5%.”

Ni umuyoboro uzageza amazi ku baturage bo mu mirenge ya Gatsibo, Kageyo, Gitoki na Kabarore.

Imashini zifasha mu kugeza amazi mu kigega akavamo ajya mu miyoboro
Imashini zifasha mu kugeza amazi mu kigega akavamo ajya mu miyoboro

Twizeyemungu Juvens, umukozi w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe amazi n’isukura avuga ko uyu muyoboro ufite ubushobozi bwo gutanga m3 100 ku munsi.

Avuga ko ari umuyoboro uzatanga amazi ku baturage barenga ibihumbi 36.

Agira ati “Uyu muyoboro numara kuzura neza uzabasha gutanga amazi ku baturage ibihumbi mirongo itatu na bitandatu na magana arindwi na mirongo ine (36,740), uyu mubare uziyongera ku bari basanzwe bayafite, urumva ko ikibazo cy’amazi kigenda gikemuka.”

Uwimana Claudine, umuturage w’Umurenge wa Ngarama avuga ko kuva kera bahoranye amazi mu gipangu ariko akaboneka gake ugereranyije n’ubu aho uyu muyoboro utangiye gukora.

Ati “Twe amazi turayasanganywe mu gipangu ariko ndakubwiza ukuri hari igihe twajyaga tuyabona rimwe mu cyumweru. Ndashimira Leta kuko ubu aho bamariye kubaka uyu muyoboro tuyabona buri munsi.”

Ni umuyoboro wuzuye utwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari eshatu na miliyoni 260.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka