Gatsibo: 2023 izarangira 80% bafite umuriro w’amashanyarazi

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko mu mpera za 2023, abaturage bangana 80% bazaba bafite umuriro w’amashanyarazi kubera umushinga munini watangiye gukorera mu Mirenge yose n’Utugari 48.

Akarere ka Gatsibo gafite Imirenge 14 n’Utugari 59, kakaba gafite abaturage basaga 551,164 nk’uko byagaragajwe mu Ibarura ry’abaturage n’Imiturire riheruka, abaturage bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi bakaba bangana na 48%.

Gasana Richard, avuga ko mbere bibeshyaga ku mibare y’abafite umuriro w’amashanyarazi ariko nyuma y’ibarura bigaragara ko imibare bari bafite iri hasi ugereranyije n’iyagaragajwe.

Cyakora ngo bitewe n’umushinga munini wo kwegereza abaturage amashanyarazi uba urimo gukorwa afite ikizere ko umwaka wa 2023 uzarangira 80% by’abaturage bawufite.

Ati “Mu Gihugu dushobora kuba turi mu Turere dutatu twa nyuma, uyu mushinga uzakwirakwiza amashanyarazi mu Mirenge yose uko ari 14 by’umwihariko mu Tugari 48 ukazadufasha kuva kuri 48% tukagera kuri 80% kandi dufite ikizere ko 2023 uyu mubare tuzaba twawugezeho.”

Ikindi ni uko umuriro uzatangwa uzaba ari uwa Three Phase kuburyo abaturage bawukoreraho ibikorwa bitandukanye bikenera umuriro mwinshi.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gitoki, baganiriye na RBA ishami rya Nyagatare, bavuze ko hari ibikorwa badashobora gukora nyamara ari uko badafite umuriro w’amashanyarazi.

Umwe yagize ati “Nk’ubu nzi kudoda ariko nkoresha imashini ya nyonga nyonga ariko urumva hari umuriro w’amashanyarazi nagura iwukoresha ku buryo byakwihutisha n’akazi.”

Mu duce tumwe tw’Umurenge wa Gitoki ngo iyo bakeneye inzugi zikoze mu byuma bajya kuzikoresha mu mujyi wa Kabarore kimwe n’ibindi bikorwa bikorwa hifashishijwe umuriro w’amashanyarazi.

Uretse umushinga munini wo kwegereza abaturage amashanyarazi, mu Karere ka Gatsibo kandi ngo hari n’undi mushinga uzatunganya amazi ya Muhazi agakwirakwizwa mu baturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka