Gatsibo: 100 batewe inda imburagihe basoje amasomo y’imyuga

Abana b’abangavu batewe inda bakabyara imburagihe 100 bari bamaze amezi 18 bigishwa imyuga basoje amasomo bizeza ko batazongera gushukwa kuko ibyo bashukishwaga bazaba babasha kubyiha ubwabo.

Abakobwa batewe inda bakabyara imburagihe bigaga imyuga barasoje
Abakobwa batewe inda bakabyara imburagihe bigaga imyuga barasoje

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Kanama 2023, ku bufatanye bw’Akarere ka Gatsibo ndetse n’Umuryango utari uwa Leta, Empower Rwanda.
Bize imyuga irimo ubudozi, gutunganya ibikomoka ku ifarini ndetse banahabwa impamyabushobozi z’ibyo bize.

Umukozi muri Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango,Ngayaboshya Silas, yavuze ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari umusaruro mubi w’ubusumbane, asaba urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe rwabonye yo kwigishwa imyuga izabafasha kwihangira imirimo.

Umwe muri aba bana yavuze ko kwiga imyuga byabagaruriye ikizere cy’ubuzima kuko bakimara guhohoterwa bumvaga bamaze gutakaza ubumuntu.

Yagize ati “Twigishijwe imyuga izadufasha kubona amafaranga vuba vuba ku buryo tuziteza imbere n’abana bacu ndetse n’imiryango yacu. Ikindi bizatuma tutongera kugwa mu bishuko nk’ibyo twahuye nabyo kubera ko tuzaba dufite aho dukura amafaranga bashukishije.”

Yakomeje agira ati “Wa muhungu wagushukishaga irindazi, ubu uzajya uryikorera urirye ntawe urisabye.”

Aba bana ngo bafite intumbero zo kwigisha abana babo amashuri bakagera aho ba nyina batabashije kugera kubera guhohoterwa.

Umuyobozi w’Umuryango utari uwa Leta wita ku burenganzira bw’umugore n’umukobwa, Empower Rwanda, Kabatesi Olivia, avuga ko aba bana basoje amasomo bagiye no guhabwa ibikoresho by’ibanze bazaheraho bihangira imirimo.

Yagize ati “Tugiye gutangira uburyo bakora imyuga yabo mu buryo bubyara amafaranga. Dufite ibikoresho twabateguriye ku buryo bagiye kujya mu gakiriro buri mwuga ufite umwanya wateguriwe wo gukoreramo, twabahaye ibikoresho kandi tuzanabakurikirana mu gihe cy’amezi atandatu kugira ngo turebe ko ibyo bakora bibyara umusaruro.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yashimye uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Abaturage, asaba urubyiruko rwahawe impamyabushobozi z’imyuga bize kuzibyaza umusaruro bihangira imirimo.

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko bazakomeza gufasha ku mbogamizi bazahura nazo
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko bazakomeza gufasha ku mbogamizi bazahura nazo

Ati “Abenshi mwumvise ko hari abatangiye guhabwa akazi ariko n’utagafite azakihangira, dufatanyije n’abafatanyabikorwa ntawuzasoza umwuga ngo abure icyo akora, uwize kudoda arabona imashini yabugenewe n’abandi bahabwe ibijyanye n’ibyo bize ubumenyi bahawe bubabere imbarutso yo gukira.”

Muri rusange abana bagera ku 2,000 babyaye imburagihe mu Karere ka Gatsibo aribo bazigishwa imyuga binyuze mu mushinga wiswe Umurimo wanjye, agaciro kanjye.

Kuri ubu ariko ubukangurambaga bwo gukumira inda ziterwa abangavu burakomeje, hakaba haranashyizweho amatsinda yo kurengera umwana mu Mudugudu no gushakisha ababatera inda kugira ngo bagezwe imbere y’Ubutabera.

Mu mezi abiri ashize gusa, abana 150 nibo bamaze kumenyekana batewe inda, baje biyongera ku barenga 12,000 babaruwe umwaka ushize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IKIGIKORWA N’INYAMIBWA GUSA HAKWIYE IZINDI NGAMBA KUKO MURI GATSIBO NTIBYOROSHYE CYANE MURI NGARAMA.

NTIVUGURUZWA Vedaste yanditse ku itariki ya: 28-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka