Gatsata: Urukuta rwagwiriye inzu abantu babiri bahatakariza ubuzima
Imvura yaraye iguye ku mugoroba tariki 15 Gashyantare 2024 yatumye urukuta rw’amabuye ruridukira ku nzu y’umuturage wari utuye mu Mudugudu wa Agakomeye, Akagari ka Nyamabuye, Umurenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, abantu babiri bahasiga ubuzima abandi barakomereka.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, yatangarije Kigali Today ko abo bantu bapfuye nyuma yo kugwirwa n’urukuta rw’amabuye rwari rwubatse ruguru y’aho uyu muryango wari ucumbitse.
Ati “Wari umuryango w’abantu bane umwana muto w’umwaka na Papa we bahise Bapfa, naho umugore we n’umwana umwe barakomereka bikomeye”.
Abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bya CHUK kugira ngo bitabweho n’abaganga na ho abapfuye bajyanywe mu buruhukiro.
Iyi mvura yaguye ku gicamunsi cyo ku wa gatatu kandi yateje umuvu wafunze umuhanda Rugunga - Kanogo ku buryo nta kinyabiziga cyari kuhanyura kubera amazi yari yabaye menshi cyane.
Hari na ruhurura yabonetsemo imirambo bikekwa ko ari iy’abantu bahitanywe n’iyo mvura.
Uyu muvu w’amazi wari wahagaritse urujya n’uruza ku buryo nta modoka yaturukaga Gikondo - Segemu ijya mu Kanogo, ndetse nta zavaga ku kigo cy’amashuri cya Lycée de Rugunga ngo zerekeze mu Kanogo.

Muri Gakenke mu ntara y’Amajyaruguru abantu batandatu bari mu masengesho mu Kagari ka Mbirima mu Murenge wa Coko, Akarere ka Gakenke, bakubiswe n’inkuba, bane bahita bitaba Imana.
Ohereza igitekerezo
|
Ph lala!! Imana ibahe iruhuko ridashira!