Gatsata: Abagore biteje imbere mu gukora amarangi barasabwa kuzamurana na bagenzi babo
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, arasaba abagore bo mu murenge wa Gatsata babashije kwiteza imbere nyuma yo kuva mu mirimo yabandagazaga mu muhanda, gufasha bagenzi babo batarabona ayo mahirwe kugira ngo nabo bazamuke.
Ibi yabibasabye mu muhango wo gufungura ku mugaragaro uruganda batewemo inkunga rukora amarangi akoreshwa mu kuboha uduseke. Igikorwa cyabaye kuri uyu wa kane tariki 25/07/2013.
Ndayisaba yabasabye kugerageza gufata neza ibikoresho bahawe bakabibyaza umusaruro w’icyo babiherewe. Yanongereyeho ko ntacyo byaba bibamariye bakize bonyine ariko abaturanyi babo cyangwa bagenzi babo bagasigara inyuma mu bukene.

Yagize ati: “Bizaba byiza kurushaho namwe nimugira ubuntu nibwo muzunguka. Umutima ugira ubuntu ugenda uzirana n’ubutindi murabizi. Kandi iyo umuntu yaciye ukubiri n’ubutindi aba yabaye umuntu mwiza akaba n’umukire.
Ubukire nyabwo buhera mu mutima no mu mutwe. Ubwo mwebwe mwamaze gufata inzira y’ubukire, mukaba mwaramaze kubyiyemeza mukabishyira no mu mutwe muze dufatanye no ku rugamba igihugu cyacu gikomeje rwo kurwanya ubukene, muramutse muturanye n’abakene n’ubundi mwaterwa n’abakene.”
Abagore nabo bishimira kuba barakuwe mu muhanda, cyane cyane ko abenshi muri bo bari bandagaye mu muhanda abandi bakora umurimo w’uburaya, nk’uko byatangajwe n’umwe muri bo.

Ati: “Uyu murimo turawukunda kandi turashimira abayobozi bacu badutekerereje kuko twari mu mpande zitandukanye tutagira icyo dukora. Mbese ubu gukabakaba ku ifaranga twebwe aba mama turikoraho tubikesha ubuyobozi bwiza bwadutekerereje gukora ibi.”
Aba bagore bagera kuri 320 kandi bemeza ko bamaze kugera ku moko 670 y’amarangi, aho babyikorera bo ubwabo kubera mahugurwa bahawe. Basabye ubuyobozi kubakorera ubuvugizi kugira ngo bakomeze bagure isoko ryabo.
Andi mafoto ajyanye n’iyi nkuru:




Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndabasuhuje ndi I Muhanga
Hari abadamu baboha mwabafasha bakamenya gutera amarange? 0788649714