Gatanya irinda abashakanye kugirirana nabi ariko ikagira ingaruka ku bana - Abihayimana

Hari abanenga Kiliziya ndetse n’amadini gusezeranya abagore n’abagabo kuzabana akaramata, banabinenga kutemera gatanya, ariko byo bikavuga ko bibiterwa n’uko gutandukana kw’abashakanye bisenya umuryango bikanagira ingaruka ku bana.

Kamaliza w’i Nyamagabe mu Murenge wa Gasaka agira ati “Biriya byo gusezeranya akaramata si byo. Hagombye kubaho nka kontaro y’imyaka itanu, mwakwishimira gukomeza kubana mukiyongera indi itanu, gutyo gutyo.”

Kimwe n’abashyigikiye gatanya, Kamaliza asobanura ko kubana kuri kontaro byakemura ikibazo cy’uko hari abagera mu ngo ntibashyire imbaraga mu gutuma zigenda neza.

Ati “Hari igihe uhura n’umuntu mukabana hari ibyo yagukinze, mwagera mu rugo akigaramira, ukabona adashaka no gukora. Ariko azi ko mutagomba kubana akaramata yashyiramo imbaraga, aho kwitwara uko yishakiye ategereje ko uvuga nabi akaka gatanya hanyuma mukagabana.”

Padiri Félicien Hategekimana wo muri Diyosezi gatolika ya Gikongoro, avuga ko mu gutandukana kw’abashakanye habaho kwibagirwa abana kandi baba babakeneye bombi, ari na yo mpamvu basezeranya abagore n’abagabo kubana akaramata, buri wese akihanganira mugenzi we, yaba muzima cyangwa arwaye.

Agira ati “Usanga abana ari bo bahura n’ingorane zikomeye cyane iyo habayeho gutandukana kw’abashakanye. Abantu bagombye kubaka bagamije kugira umuryango urambye, buri wese yishimira kubamo, yaba umugore yaba umugabo cyangwa abana.”

Iki gitekerezo agisangiye n’abakirisitu basengera mu madini atandukanye.

Augustin Ntawuhigimana usengera mu Bangilikani agira ati “Ntabwo gatanya yubaka umuryango, ahubwo irawusenya. Kuko umuryango ugizwe n’umugore n’umugabo ndetse n’abana, iyo hajemo gatanya abana basigara ku ruhande, bakabura ababaha uburenganzira bwabo. Rero kubana akaramata njyewe mbona byubaka umuryango bikawukomeza, bikanubaka sosiyete muri rusange.”

Fabien usengera muri ADEPR na we ati “Gatanya yagombye kuba igihe inzira zunga zananiranye. Igihe habaye amakimbiranae imiryango abantu bavukamo ndetse n’abanyamadini babashyingiye bagombye kubahuza. Gatanya rero iza kubera ko utareka ngo abantu bicane.”

Abashyigikiye gatanya bavuga ko na bo batirengagiza ko abana bakwiye kubana n’ababyeyi babo, ariko ko nanone aho kubana nabi cyangwa kwicana, ikiruta ari ugutandukana.

Kamaliza ati “Nyine abana twabumvisha ko tugomba gutandukana, aho kugira ngo mupfe mwese. Kuko usanga hari igihe umubyeyi agumya kwihambira, akagera n’ubwo ahasiga ubuzima, ba bana bagasigara ari imfubyi. Si kimwe no kujya ku ruhande, mukabarera mutandukanye, ariko byibuze bababona.”

Yongeraho ko icyo gihe ababyeyi babasha kubaho bishimye, ntusange birirwa bashihura abana bibakomeretsa, ugasanga nta bantu sosiyete ifite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gatanya usanga ataricyo gisubizo cyiza ariko iyo byanze abashakanye batumvika na aho twicana batandukana ariko icyo abashakanye bagirana contara yimyaka bagomba kubana numva byaba aribyo murikigihe

nzayisenga Fabrice i nyanza yanditse ku itariki ya: 9-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka