Gatagara: Bibutse Padiri Fraipont wabahagurukije bakaba bamaze kwiyubaka

Abarerewe mu kigo cy’abafite ubumuga cya Gatagara bibutse Padiri Fraipont Joseph Ndagijimana, washinze ikigo cy’abafite ubumuga butandukanye, HVP Gatagara, wabasubije ubuzima mu gihe imiryango yabo yabanenaga ikabita abateramwaku, abandi ikabahisha cyangwa bakanicwa.

Bamwe mu bageze mu kigo cya Gatagara kera baje kwibuka Padiri Fraipont
Bamwe mu bageze mu kigo cya Gatagara kera baje kwibuka Padiri Fraipont

Ibikorwa bya Padiri Fraipont bikaba byari bigamije guhagurutsa abafite ubumuga bw’ingingo bakiga, bagakora kandi bakiteza imbere, aho yashinze ibigo birimo nka Laboratwari ya Gatagara, ibitaro bya Gatagara, amashuri y’abafite ubumuga n’ikigo cyakoraga amaradio cyitwaga Mera ubu kitagikora.

Ibikorwa bye bikaba byarasigaye mu biganza by’abafurere b’impuhwe nk’uko yabisabye mbere y’uko yitaba Imana mu 1982, ubu hashize imyaka 40 atabarutse ariko ibikorwa bye byakomeje kwaguka aho nibura habarurwa ibigo icyenda bya HVP Gatagara, birimo n’ikigo cy’imyuga y’abafite ubumuga.

Sawiya Nyirangabe, umwe mu barerewe mu kigo cya Gatagara avuga ko nyuma y’uko Padiri Fraipont amaze kwitaba Imana, bagize ubwoba bw’uko bagiye gucikiriza amashuri, ariko abafurere b’impuhwe bahageze ubuzima burakomeza.

Agira ati "Naje hano nkambakamba Padiri Fraipont arangaburira arandera, ni we mubyeyi nagize, yatumye abafite ubumuga dusubizwa agaciro Ntitwitwaga amazina abayeyi bacu baduhaye, ahubwo wasanganga turi ibimuga, n’ibicumba ariko yakoze ibishoboka ubu turi abantu nk’abandi".

Depite Musolini ahamya ko politiki y'Igihugu ku bafite ubunmuga ihura n'ibikorwa bya Fraipont
Depite Musolini ahamya ko politiki y’Igihugu ku bafite ubunmuga ihura n’ibikorwa bya Fraipont

Nyiricyubahiro Musenyeri Rutaganda Alphonse, ahamya ko ufite ubumuga ari umuntu wuzuye kandi ufite agaciro, n’ubwo abafite ubumuga banenwaga n’abantu bose yemwe n’abo mu miryango yabo.

Agira ati "Ufite ubumuga iyo yavukaga yafatwaga nk’utera umwaku, cyangwa ukungura bigatuma adahabwa agaciro, ariko uyu munsi bafite akamaro bari kubaka Igihugu. Uko aba babaye muri Gatagara barimo kubaka Igihugu, ni nako n’abana bafite ubumuga uyu munsi bazagira uruhare mu gufasha bagenzi babo”.

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga, Mbabazi Olivia, avuga ko Kwibuka Fraipont ari akanya ko gusubiza amaso inyuma, bakibuka uko bavutswaga uburenganzira bwo kuba mu miryango, kwicwa cyangwa guhishwa.

Agira ati “Twari dufite ibibazo kuko ubundi ufite ubumuga yari nk’ikizira mu muryango, uwabagaho ntiyigaga, ntiyajyaga mu bandi yabaga ahishe mu nzu cyangwa ababyeyi be bakamuta cyangwa bakamwica”.

Mbabazi avuga ko abafite ubumuga babayeho nabi batabarwa na Fraipont
Mbabazi avuga ko abafite ubumuga babayeho nabi batabarwa na Fraipont

Mbabazi avuga ko abafite ubumuga bitaweho bagakurirwaho inzitiza bakagira uruhare mu kubaka igihugu, kandi akishimira kuba Leta yarashyizeho Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga, gushyiraho amategeko abarengera, no gushyiraho Politiki y’abafite ubumuga yo gushyiraho umurongo wo gukemura ibibazo bibugarije.

Avuga ko hariki byinshi byo gushyiramo ingufu kugira ngo imibereho y’abafite ubumuga ikomeze kunoga, harimo kuba insimburangingo n’inyunganirangingo bitangirwa ku bitaro bikuru gusa, no kuba ubwisungane mu kwivuza butarabasha kuvura indwara zose ku bafite ubumuga.

Aha ngo ibyo Gatagara itanga ku murwayi usanga biri hejuru y’ibyo umurwayi yishyura, kuko ibiciro bigenderwaho ari ibisanzwe bya kera.

Yongeraho ko uburezi bw’abafite ubumuga nabwo bugifite imbogamizi zirimo no kubura ibikoresho bihagije, n’inyubako zimwe zitujuje ibyangombwa bifasha abafite ubumuga.

Abana bato muri Gatagara bitabwaho uko bikwiye
Abana bato muri Gatagara bitabwaho uko bikwiye

Umuyobozi w’ibigo bya HVP Gatagara unayobora ibitaro bya Gatagara, Furere Kizito Misago avuga ko Padiri Ndagijimana Joseph Fraipont, yatumye abafite ubumuga bongera kwibona mu muryango Nyarwanda, asaba ababaye muri HVP Gataraga, gukomeza kwiteza imbere bakabaho bidasabye ko bafashwa n’abandi.

Avuga ko inyubako z’ibitaro zitakijyanye n’igihe, ari nako inkunga zavaga mu bafatanyabikorwa zigenda zigabanuka, ari naho ahera asaba ubufatanye na Leta, mu kuvugurura ikigo kiri mu karere ka Ruhango cyita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe, no kwagurira ishami i Musanze ahakorerwa insimburangingo.

Icyakora ngo n’ubwo hari ibyo bibazo ntibibuza ko nibura buri mwaka, abafite ubumuga basaga 7000 bakirwa n’ibitaro ahanini hagamijwe ubugorozi bw’amagufa.

Depite Musolini Eugene uhagarariye abafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, avuga ko nyuma y’imyaka 40 Padiri Ndagijimana yitabye Imana, bamwibukiraho imyaka isaga 20 yamaze yita ku bafite ubumuga, ukaba n’amwanya wo kugaya abatarabikoraga bikaza gukorwa n’abandi bafite impuhwe.

Musenyeri Rutaganda asaba abafite ubumuga kwigirira icyizere
Musenyeri Rutaganda asaba abafite ubumuga kwigirira icyizere

Avuga ko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yageze ikirenge mu cya Padiri Fraipont, aho ishyize imbere kurwanya ihezwa iryo ari ryo ryose, aho yashyize mu Itegeko Nshinga ingingo zirengera abafite ubumuga.

Urugero ni nk’ingingo ya 10 itanga amahirwe angana, n’ingingo ya 14 ishyiraho ingingo ireberera abafite ubumuga muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, kandi hakaba hari icyizere cyo gusubiza n’ibibazo bicyugarije abafite ubumuga.

Agira ati "Ni byiza guharanira ko Gatagara igera ku rwego rwiza kandi abadepite basuye iki kigo barabibona, harimo n’ibikoresho bidahagije, naho ku bijyanye n’ibiciro by’ubuvuzi buhanitse, hakomeje kandi kugira ibikorwa birimo no kureba no gufasha ibyiciro bitandukanye by’afafite ubumuga kandi bizakomeza".

Depite Musolini kandi asaba ubuyobozi bwa Gataraga kurebera ku bindi bihugu uko hakorwa ibikoresho bijyanye n’igihe, kugira ngo ubwo hazaba havugururwa itegeko ry’abafite ubumuga mu Rwanda, hazabe hari amakuru ahagije kuri ibyo bikoresho bijyanye n’igihe byakoreshwa mu Rwanda.

Nyirangabe Sawiya avuga ko yarezwe na Padiri Fraipont ubu nawe akaba yibeshejeho mu kazi ko gukora muri Laboratwari
Nyirangabe Sawiya avuga ko yarezwe na Padiri Fraipont ubu nawe akaba yibeshejeho mu kazi ko gukora muri Laboratwari
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka