Gaspard Twagirayezu ntakiri Minisitiri w’Uburezi
Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe riravuga ko Bwana Gaspard Twagirayezu wari Minisitiri w’Uburezi yasimbuwe kuri uwo mwanya na Bwana Joseph Nsengimana, Twagirayezu agirwa Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Isanzure.
Iryo tangazo kandi rivuga ko Madamu Nelly Mukazayire yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.
Joseph Nsengimana wagizwe Minisitiri w’Uburezi yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo Nyafurika gishinzwe guhanga udushya no kwigisha ikoranabuhanga muri Mastercard Foundation.
Nelly Mukazayire we yari Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB). Ni umwanya yari ariho guhera muri Werurwe 2023, mbere yaho akaba yari umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama, Rwanda Convention Bureau. Mukazayire yabaye kandi Umuyobozi Mukuru wungirije mu biro bya Perezida wa Repubulika.
Twagirayezu Gaspard yahawe inshingano zo kuyobora Minisiteri y’Uburezi tariki 22 Kanama 2023, asimbuye Dr Uwamaliya Valentine wari umaze imyaka itatu muri izo nshingano.
Mbere yaho, Twagirayezu Gaspard wari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye muri iyo Minisiteri y’Uburezi.
Asimbuwe mu gihe nta minsi myinshi ishize havugwa ibibazo mu guha abanyeshuri ibigo by’amashuri, aho bamwe bahawe ibigo bya kure mu gihe intego yari iriho kwari ukubaha ibigo byo hafi y’aho batuye, ndetse bamwe bahabwa kwiga amasomo nyamara bigaragara ko bayatsinzwe mu bizamini bya Leta.
Minisiteri y’Uburezi ni imwe muri Minisiteri zimaze kuyoborwa n’Abaminisitiri benshi mu myaka 30 ishize, ni ukuvuga guhera mu 1994, dore ko Joseph Nsengimana abaye Minisitiri wa 17 ugiye kuyiyobora.
Kanda HANO umenye abandi Baminisitiri 16 bayoboye Minisiteri y’Uburezi kuva mu 1994
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
UMUBYEYI WACU NYAKUBAHWA PRESIDE WA REPUBULIKA ANJYATUREBERERA IBITAGENDA NEZA ABIKOSORE IYI MINISERI YARIKWIRIYE KOKO GUHINDUKA KUKO GAHUNDA YARUGUSHYIRA UMWANA HAFI YAHO ATUYE NONE ABANA BACU BARABAJUGUNYANZE IBI SIBYO PE