Gasogi: Imvura ivanze n’umuyaga itwaye ibisenge by’inzu yangiza n’imyaka (Amafoto)

Imvura iguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nzeri 2020, isambuye inzu yangiza n’imyaka myinshi ku musozi wa Gasogi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Iibisenge by'inzu byagurutse
Iibisenge by’inzu byagurutse

Nkubito Paul ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Karubibi, Akagari ka Cyaruzinge mu Murenge wa Ndera, avuga ko iyo mvura yibasiye cyane umusozi wa Gasogi, ariko cyane cyane Umudugudu wa Karubibi batuyemo.

Yabwiye Kigali Today ko iyo mvura yatangiye kugwa nka saa cyenda, kandi ikaba yamaze iminota iri hagati ya 15 na 20. Iyo mvura ngo yari nyinshi cyane irimo umuyaga n’amahindu.

Ati N’ubu tuvugana amahindu aracyuzuye ahantu hose ameze nk’umucanga. Amazu yagiye, ibipangu biragwa, imyaka yangiritse intoki, ibiti mu mihanda biraryamye, amapoto yaguye, imyumbati, … mbese imyaka myinshi yangiritse.

Nkubito yavuze ko bari kugenda bare uko abaturanyi bameze, bagenda bandika abahuye n’ibibazo bakaza kujya gucumbika mu baturanyi cyangwa bakajya mu mashuri.

Ati Nkanjye aho nanyuze, ubu jyewe mfite inzu 12 zagurutse, bagenzi banjye ntiturahuza imibare kuko turi kunyuramo turi amakipe”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriwe leta izigishe abantu cyane cyane abatushoboye kubaka inzu za toutures cachée .kuko igisenge kiba kiri imbere yinkuta umuyaga ugaswata ntutware amabati murakoze .biroroshe kuyubaka kuko udusenge turi kuri rukarakara tudahambiriye ntaga ciment pour le finissage duhita tuguruka rwose

Luc yanditse ku itariki ya: 29-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka