Gasana Janvier na John Rutayisire bahoze bayobora REB batawe muri yombi

Ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika bwatangaje ko bwataye muri yombi babiri bahoze ari abayobozi bakuru b’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB).

Ubushinjacyaha kandi, bubinyujije kuri Twitter bwemeje ko abo bahoze ari abayobozi ba REB batangiye kubazwa.

John Rutayisire na Gasana Janvier basimburanye ku buyobozi bwa REB bashinjwa ubufatanyacyaha mu gukoresha nabi umutungo wa Leta.

John Rutayisire yabaye umuyobozi wa REB kuva muri 2011 kugeza muri 2015, asimburwa na Gasana Janvier kuva muri 2015 kugeza muri 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mubareke birire nubundi baba bagiye muri iyo myanya kubera icyenewabo. Bageramo bakarya nkabasiganwa n’isaha. System y’imitangire y’akazi mu Rwanda yarangiritse cyane bigatuma RIB yibonera kazi. Mu gihe RIB iri gukora akazi kayo, ahandi mu bigo bya Leta icyenewabo kirakomeje n’abarya bakomeje kurya. Twarangiza ngo twateye imbere, dutuye mu mugi wa Kigali tumara icyumweru nta mazi!!!! Tuzi kuvuga gusa.

Maniriho Eric yanditse ku itariki ya: 22-03-2019  →  Musubize

Ntabwo ari aba bonyine basahura Leta.Ababikora ni benshi cyane uhereye ku bakozi bo hasi ukageza kubohejuru cyane.RIB nihaguruke,ifatanyije na PAC hamwe na Auditor General.Abantu biba Leta bashaka gukira vuba.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6:33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6:40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana.

munyemana yanditse ku itariki ya: 22-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka