Gasamagera Wellars yashyikirijwe ububasha ku Bunyamabanga bukuru bwa FPR-Inkotanyi

Ku wa Kabiri tariki 04 Mata 2023, ku cyicaro gikuru cya FPR-Inkotanyi i Rusororo, habereye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati y’Umunyamabanga mukuru w’ishyaka ucyuye igihe, Hon François Ngarambe na Hon Wellars Gasamagera wamusimbuye kuri uyu mwanya.

Gasamagera Wellars ahererekanya ububasha na François Ngarambe ucyuye igihe
Gasamagera Wellars ahererekanya ububasha na François Ngarambe ucyuye igihe

Hon Gasamagera yashimiye FPR-Inkotanyi, avuga ko ayikesha kuba ariho. Yashimiye kandi Chairman w’Umuryango, Paul Kagame, ku bw’ikizere yamugiriye akabasha gukorera umuryango mu nshingano zitandukanye yagiye ahabwa.

Yashimiye kandi François Ngarambe wamubanjirije ku bw’ibikorwa yakoze, anamwizeza ko azakoresha neza umutungo wose w’Ishyaka mu gukorana neza n’abandi asanze. Yasabye kandi abakozi kwitegura kwakira impinduka mu bijyanye n’imitekerereze izabafasha gukora vuba kandi neza.

Ku ruhande rwe, Hon Ngarambe yashimiye Perezida Paul Kagame ku bw’icyizere yamugiriye anashimira abakozi b’Ubunyamabanga bukuru bwa FPR-Inkotanyi, ku bikorwa byiza byakozwe mu myaka yose yatambutse bigaragara, haba ku ishyaka ndetse no ku byo Igihugu cyagezeho.

Hon Ngarambe yibukije abakozi ko n’ubwo hari ibyagezweho, hakiri byinshi bigikenewe gukorwa, ati “Ndabasaba gukorana neza n’ubuyobozi bushya mu gukomeza guharanira ko Igihugu gikomeza kugira impinduka mu iterambere.”

Uyu muhango kandi witabiriwe na Visi Perezida mushya w’Umuryango, Hon Consolée Uwimana, ndetse n’uwamubanjirije Hon. Christophe Bazivamo, wari umaze imyaka 21 ari nomero ya Kabiri mu ishyaka.

François Ngarambe yari amaze imyaka irenga 20 ku bunyamabanga bukuru bw’Umuryango wa RPF- Inkotanyi. Ku Cyumweru tariki 2 Mata 2023, nibwo yasimbuwe na Gasamagera Wellars mu matora yabereye muri Kongere ya 35 ya RPF-Inkotanyi.

Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame, yongeye gutorerwa kuyobora Umuryango, aho yatowe ku bwiganze bw’amajwi 99.8%, atsinze Sheikh Abdul Karim Harerimana na we wari wiyamamaje kuri uwo mwanya.

Ku mwanya wa Visi Chairman, hatowe Hon. Uwimana Consolée n’amajwi 92.7%, asimbuye kuri uwo mwanya Bazivamo Christophe wari uwumazeho imyaka 21.

Aba bose batowe, manda yabo izamara imyaka 5 bakazafatanya na ba komiseri ku rwego rw’Igihugu, nabo batorewe muri aya matora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka