Gasaka: Abaturage ngo babona imitangire ya serivisi ishimishije
Abaturage bajya gusaba serivisi mu Murenge wa Gasaka wo mu Karere ka Nyamagabe baratangaza ko babona imitangire ya serivisi muri uyu murenge ari myiza ngo kuko bakirwa neza kandi ibyifuzo n’ibibazo byabo bikakirwa bikanashakirwa ibisubizo.
Muhire Evariste, ni umwe mu baturage twasanze ku murenge wa Gasaka mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 22/08/2013 aje gushaka ibyangombwa by’amavuko y’abana ndetse n’iby’uko ababyeyi be bashyingiranywe.
Muhire yavuze ko asanga abagiye gusaba serivisi ku murenge bakirwa neza ndetse n’ibibazo byabo bikumvikana. Ati “Twakirwa neza nta kibazo. Batwakira neza, umuntu avuga ikibazo cye bakacyumva, Uko mbibona mbona nta kibazo kirimo”.
Undi mukobwa utashatse kudutangariza amazina ye wari waje gusaba serivisi ku mukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Gasaka, nawe yunze murya Muhire avuga ko asanga ntacyo yabashinja ngo kuko babakira neza.
Ati: “Ngewe mbona nta kibazo na kimwe kuko iyo nje nkahamusanga ikibazo cyanjye ndakivuga akacyakira. Mbona ntacyo namushinja cyereka niba hari abandi babona ko bakiriwe nabi kuko abantu baratandukanye”.
Nubwo abaturage bavuga ko bakirwa neza ariko ngo “ntabyera ngo de!” kuko hakiri utuntu tumwe na tumwe two gukosorwa kugira serivisi zirusheho gutangwa neza.
Muhire wari waje gusaba ibyangombwa binyuranye birimo iby’amavuko ndetse n’ibyo gushyingiranwa kw’ababyeyi be yatangaje ko atabashije kubitahana kuko uwagombaga kumuha iyo serivisi yari yagiye kwa muganga.
Yakomeje avuga ko mu gihe hari umukozi udahari haba hakwiye kugira umusimbura kugira ngo abaturage bamukeneyeho serivisi bataza gutaha batazihawe.
Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) mu mpera z’umwaka wa 2012 bwagaragaje ko imitangire ya serivisi inoze mu rwego rw’abikorera ibarirwa kuri 51,4%, mu gihe mu bigo bya Leta imitangire ya serivisi inoze yari ku kuri 70,42%.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|