Gasabo: Uruganda rwengaga inzoga zitujuje ubuziranenge rwafunzwe

Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ugushyingo 2023 yafunze uruganda rwenga inzoga zitujuje ubuziranenge rwakoreraga mu Murenge wa Ndera akagari ka Rudashya umudugudu wa Akamahoro mu karere ka Gasabo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikaga avuga ko iki gikorwa cyo gufunga uru ruganda cyafashwe nyuma yo kumenya amakuru bakagenzura bagasanga rukora inzoga zidafite ubuziranenge ndetse rukaba rwakoraga nta cyangombwa rufite.

ACP Rutikanga avuga ko gufunga uru ruganda byaturutse ku bujyenzuzi bwakozwe ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA) ndetse n’umujyi wa Kigali basanga uru ruganda rukora nta cyangombwa rufite ndetse rutujuje ibisabwa kugira ngo rukore.

Ati “Amakuru twayamenye biturutse ku birundo by’umwanda abakozi dukorana babonye bajya kureba impamvu y’uwo mwanda bahageze bahasanga iyi nzu habaho kureba ibintu bikorerwamo baza gusanga ari inzoga bita Gikundiro Tangawizi”.

Izi nzoga zengerwaga muri uru ruganda uwazikoraga yajijishaga inzego z’ubuyobozi agashyiraho ibirango by’urundi ruganda rukorera i Masoro rwenga izi nzoga zitwa Gikundiro Tangawizi igihe yabaga azigemuye ku isoko.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko nyir’uru ruganda ataramenyekana amazina ye yombi ariko ko barimo bamushakisha kugira ngo akurikiranwe mu mategeko.

Irebere imbere mu ruganda uko byari byifashe
Irebere imbere mu ruganda uko byari byifashe

ACP Rutikanga avuga ko hakozwe ubugenzuzi bagasanga icyo kinyobwa kitujuje ubuziranenge ndetse ko n’uruganda ruzikora hafashwe icyemezo cyo kurufunga nyirarwo agakurikiranwa mu mategeko.

Ntihamenyekanye ingano y’inzoga zikorerwa muri uru ruganda gusa iyo witegereje ibihakorerwa ubona ko ari ibikorwa bimaze igihe kirekire atari ibya vuba.

ACP Rutikanga avuga ko mu iperereza rizakorwa hazanarebwa aho uruganda rukorera i Masoro inzoga za Gikundiro Tangawizi byaba bihurira n’uru rwafunzwe.

Umuvugizi wa Polisi yaboneyeho gusaba inzego z’umutekano gutangira amakuru ku gihe ndetse n’abaturage kugira ngo hakumirwe ibyaha bitaraba.

Nyirimigabo Eric umugenzuzi w’ishami ry’ibiribwa n’imiti mu (Rwanda FDA) avuga ko ikinyobwa cyakorerwaga muri uru ruganda basanze kiganjemo Jinja irimo na Arukoro yo mu bwoko bwa ‘Ethanol’ ndetse ko harimo n’ubundi bwoko bw’ibintu bitandukanye bakoragamo iyi nzoga bakigenzura ibyo ari byo.

Ati “Iyo urebye ibintu biri hariya bakoragamo iyi nzoga ubona ko birimo amoko menshi tukaba twasanze bitujuje ubuziranenge ikaba ariyo mpamvu twaruhagaritse”.
Ku binyobwa byengewe muri uru ruganda Nyirimigabo avuga ko ababiranguye bagomba kubihagarika kugira ngo abantu badakomeza kubinywa.

Ahengerwaga izo nzoga ni uko hameze
Ahengerwaga izo nzoga ni uko hameze

Ati “Ubundi iki kinyobwa n’ubwo kiriho ikirango cya Gikundiro Tangawizi gisa n’izengwa n’uruganda rwemewe gukora izi nzoga aho bitandukaniye ni uko uruganda rw’i Masoro ziba ziri mu macupa atari Purasitike naho inzoga zakorewe muri uru ruganda zo ziri mu macupa ya Purasitike”.

Nyirimigabo avuga ko abantu banywa ikinyobwa cyose bagakeka ko cyaba kitujuje ubuziranenge bakwiye kujya bamenyesha ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiti n’Ibiribwa (Rwanda FDA) kugira ngo bihite bikurikiranwa hakiri kare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka