Gasabo: Umuganda rusange watangirijwemo icyumweru cyahariwe ubukorerabushake

Abakozi n’abakorerabushake b’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubutwererane cya Koreya y’Epfo (KOICA) ku bufatanye n’Ikigo cy’u Buyapani gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga (JICA) n’Umuryango Mpuzamahanga w’Abakorerabushake (VSO Rwanda), bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu muganda rusange usoza Ukwezi k’Ugushyingo wabaye tariki 30/11/2024, hanatangirizwa icyumweru cyahariwe ubukorerabushake.

Ni icyumweru kizasozwa tariki ya 5 Ukuboza 2024 hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Ubukorerabushake (International Volunteer Day 2024), mu rwego rwo kuzirikana umusanzu n’ubwitange bw’abakorerabushake mu bikorwa by’iterambere.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ku rwego rw’Igihugu iragira iti: “Ubukorerabushake mu Rwanda: Isoko y’Ibisubizo (Volunteerism in Rwanda: Unlocking Solutions).”

Sarah Shalloner, Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi n’Imiyoborere muri VSO Rwanda, yagize ati “Ni ingenzi cyane kuba nkatwe nka VSO cyangwa n’undi muryango ndetse na Guverinoma gushyigikira ibikorwa by’ubukorerabushake kuko bifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’Igihugu. Twahisemo kuza gukorera umuganda hano kugira ngo twifatanye kandi duhuze imbaraga n’abahatuye mu rwego rwo kuzirikana abakorerabushake bose batanga umwanya wabo n’imbaraga mu bikorwa biteza imbere agace runaka.”

Yongeyeho ati “Turi hano kugira ngo dushyigikire abakorerabushake b’imiryango itatu ari yo VSO, KOICA na JICA, twishimira ko guhuza imbaraga kw’abo bakorerabushake bitanga umusanzu ukomeye ku iterambere ry’Igihugu.”

Umuyobozi wa KOICA mu Rwanda, KIM Jinhwa, yagize ati “Dufatanyije namwe mwese, twiyemeje guteza imbere ubuzima bwiza binyuze mu bakorerabushake nka kimwe mu bisubizo. Dushyize hamwe imbaraga, twabona umuti n’ibisubizo byatuma twubaka Isi twifuza. Twese tuzirikana uburyo abakorerabushake bagize uruhare rutaziguye mu gihe icyorezo cya Covid-19 cyari cyugarije Isi, kandi amikoro yari macye cyane. Rero binyuze mu bakorerabushake, dushobora kugera kuri byinshi bitagerwaho hifashishijwe amafaranga gusa, kandi u Rwanda ni intangarugero mu bikorwa byinshi bitandukanye byakozwe n’abakorerabushake.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Bernard Bayasese, yashimiye abaje baturutse muri JICA, KOICA na VSO Rwanda kimwe n’abandi baje kwifatanya na bo mu muganda wibanze ku gutera ibiti, asaba abaturage gukomeza kwita kuri ibyo biti byatewe.

Muri rusange hatewe ibiti 2370, abaturage bahabwa ibindi birenga 1000 byo gutera iwabo byiganjemo iby’imbuto ziribwa.

Muri iki gikorwa habayemo n'imurikabikorwa. Aha umukozi wa VSO Rwanda yasobanuraga gahunda bagira yo gufasha abana kwiga binyuze mu mikino
Muri iki gikorwa habayemo n’imurikabikorwa. Aha umukozi wa VSO Rwanda yasobanuraga gahunda bagira yo gufasha abana kwiga binyuze mu mikino

Abantu 300 bo mu miryango itishoboye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo bishyuriwe Ubwisungane mu Kwivuza, hanafungurwa ku mugaragaro ikigo cy’urubyiruko cya Yego Centre Kabuga, cyari kihasanzwe ariko kikaba cyaravuguruwe, gishyirwamo n’ibikoresho bizajya byifashishwa n’abakigana, byinshi muri ibyo bikorwa bikaba byaragizwemo uruhare n’abakorerabushake.

Nyuma y'umuganda, Polisi yahaye ubutumwa abaturage bwerekeranye no kwirinda ibyaha birimo ihohotera, ibiyobyabwenge n'ibindi
Nyuma y’umuganda, Polisi yahaye ubutumwa abaturage bwerekeranye no kwirinda ibyaha birimo ihohotera, ibiyobyabwenge n’ibindi
Bakoze umuganda wo gutera ibiti, bahabwa n'ibyiganjemo iby'imbuto bajya kubitera mu ngo iwabo
Bakoze umuganda wo gutera ibiti, bahabwa n’ibyiganjemo iby’imbuto bajya kubitera mu ngo iwabo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Murakoze kutugezaho uko Umuganda wageze mu murenge wacu wa Rusororo.Gutera ibiti nibyiza kuko bituma ikirere kitangirika ikibazo gikomereye Isi ubwo ubutayu byiyongera kumuvuduko muremure.Imbuto nazo zirakenewe mubereho mwiza kuko tutarihaza kw’isoko tugikoresha izivahanze.
Ikindi abaturage basabwe kurinda ibiti baterewe nk’impano bakabirinda ikibyangiza.
Ubukorerabushake nibyiza kuko inyungu zigaragara nyuma tubifurije Noël n’Umwaka myiza wa 2025.

Innocent yanditse ku itariki ya: 3-12-2024  →  Musubize

Murakoze kutugezaho uko Umuganda wageze mu murenge wacu wa Rusororo.Gutera ibiti nibyiza kuko bituma ikirere kitangirika ikibazo gikomereye Isi ubwo ubutayu byiyongera kumuvuduko muremure.Imbuto nazo zirakenewe mubereho mwiza kuko tutarihaza kw’isoko tugikoresha izivahanze.
Ikindi abaturage basabwe kurinda ibiti baterewe nk’impano bakabirinda ikibyangiza.
Ubukorerabushake nibyiza kuko inyungu zigaragara nyuma tubifurije Noël n’Umwaka myiza wa 2025.

Innocent yanditse ku itariki ya: 3-12-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka