Musenyeri Kizito akoze impanuka ihitana umuntu umwe

Ni impanuka yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Gashyantare 2022, ibera mu mudugudu wa Mirama, Akagari ka Ruhanga, Umurenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, imodoka ikaba yari itwawe na Musenyeri Kizito Bahujimihigo wagonze umunyegare.

Musenyeri Kizito ukorera muri Diocese Gatolika ya Byumba, yari atwaye imodoka yo mu bwoko bwa RAV4, akaba yavaga i Rwamagana yerekeza i Kabuga, ageze ahitwa Mirama ata umukono we yagenderagamo, agonga umunyegare witwa Niyogisubizo Baptiste wavaga i Kabuga yerekeza i Rwamagana amusanze mu mukono we ahita apfa. Imodoka yakomeje igonga ipoto y’amashanyarazi iragwa.

Umuvugizi wa Polisi, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere wemeje ayo makuru, avuga ko hagikorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyatumye ata umukono we akajya mu wundi.

Yagize ati "Impamvu zitera guta umukono ni nyinshi, turacyakora iperereza kugira ngo tumenye icyabiteye."

Ababonye iyo mpanuka bavuga ko yatewe no kutaringaniza umuvuduko, byakozwe na Musenyeri Kizito Bahujimihigo, wari utwaye imodoka wahise akomereka ajyanwa kuvurirwa ku Bitaro bya Masaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka