Gasabo: Kwibohora mu miturire n’uburezi birarangirana na 2019/2020

Akarere ka Gasabo kavuga ko abaturage bose batishoboye bazaba bubakiwe muri 2019/2020, ndetse ko ubucucike mu ishuri butazarenza abana 50.

Zimwe mu nzu zubakiwe abatishoboye mu karere ka Gasabo, zatashywe kuri uyu wa gatandatu
Zimwe mu nzu zubakiwe abatishoboye mu karere ka Gasabo, zatashywe kuri uyu wa gatandatu

Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko nyuma yo gukemura ibyo bibazo hazakurikiraho urugamba rwo gushakira abaturage imirimo bakora bakibeshaho.

Rwamurangwa Stephen uyobora akarere ka Gasabo avuga ko ibikorwa byahawe abaturage kugira ngo bizihize isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 25, hatavugwa amagambo gusa kandi hari abantu bakiboshywe n’ubukene.

Agira ati "Twiyemeje ko mu mwaka utaha, Umunyarwanda wese wujuje ibyangombwa by’umunyagasabo atishoboye azaba yubakiwe inzu, aho mu mazu 317 twari twariyemeje, hasigaye 23 gusa ataratangira kubakwa".

Akarere ka Gasabo kavuga ko ibikorwa byose byatashywe kuwa gatandatu birimo inzu 74 kubakiye abaturage, inzu y’ababyeyi n’abana mu bitaro bya Kacyiru, hamwe n’ibyumba by’amashuri 19 bifite agaciro ka miliyari umunani.

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahawe inzu mu murenge wa Jali
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahawe inzu mu murenge wa Jali

Rwamurangwa akomeza agira ati "Urugamba rukurikiyeho ni urwo gushakira abaturage imirimo yabafasha kwiteza imbere, harimo kubahangira imishinga y’ubuhinzi, ubworozi n’ahakorerwa imyuga inyuranye".

Akomeza avuga ko umwaka wa 2019/2020 uzarangira buri cyumba cy’ishuri muri Gasabo kitarenza abana 50, mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mashuri bwagiye bugaragara hirya no hino mu gihugu.

Urwunge rw’amashuri rwa Kagugu mu murenge wa Kinyinya, ni rwo rwari rufite ubucucike buri hejuru ku buryo ngo hari n’aho icyumba cyicarwamo n’abana 100.

Akarere ka Gasabo kavuga ko kavuguruye serivisi zo kubyaza no kwita ku babyeyi n'abana bavutse mu bitaro bya Kacyiru
Akarere ka Gasabo kavuga ko kavuguruye serivisi zo kubyaza no kwita ku babyeyi n’abana bavutse mu bitaro bya Kacyiru

Mu baturage bahawe inzu harimo uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Felicité Kabasinga w’imyaka 81, akaba avuga ko yari yarubakiwe inzu y’ibiti igasenyuka.

Nyuma yo guhabwa inzu Kabasinga yagize ati "Ubu nibwo nanjye navuga ko mbohowe kuko nari nkiboshywe no kutagira aho mba".

Abatishoboye bahawe inzu zo kubamo barimo abari batuye ahashobora kubateza ibyago, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abamugariye ku rugamba.

Akarere ka Gasabo kavuga ko nta cyumba cy'ishuri kigomba kurenza abana 50 mu rwego rwo kugabanya ubucucike
Akarere ka Gasabo kavuga ko nta cyumba cy’ishuri kigomba kurenza abana 50 mu rwego rwo kugabanya ubucucike

Uwitwa Rutayisire John wamugariye ku rugamba akaba yahawe inzu mu murenge wa Gikomero, avuga ko agomba gufasha abaturanyi be kugira icyo bakora bakiteza imbere.

Rutayisire agira ati "Tugiye kwishyira hamwe dushake icyo gukora cyaba ubuhinzi, ubworozi bw’inkoko, ububaji n’ibindi, turi abantu bafite ibitekerezo bizima ntacyo tuzaba".

Hari abaturage bagiye bava mu mujyi rwagati bajya gutura ahitaruye nk’i Gikomero, Rutunga na Jali bavuga ko kumenyera kuhatura bikibagora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka