Gasabo: Inzu yari igiye gufungurwamo akabari yafashwe n’inkongi
Inzu ikorerwamo ibintu bitandukanye harimo n’aho bateguraga gushyira akabari, yafashwe n’inkongi y’umuriro mu ma saa sita z’amanywa kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nzeri 2023.
Iyo nzu iri mu Mudugudu wa Nyakariba, Akagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo yafashwe n’inkongi ku gice cyo hejuru aho uwitwa Cameleon yateguraga gushyira akabari.
Imodoka za Polisi zishinzwe kurwanya inkongi zahagobotse hamaze gushya igisenge cyari gisakajwe ibyatsi.
Uwaduhaye amakuru witwa Mirindi avuga ko iyo nkongi yatewe no gusudirira mu nzu ibyuma, udushirira tugatarukira mu gisenge cyari gisakajwe n’ibyatsi.
Mirindi yagize ati "Inkongi yatewe no gusudiramo ibyuma, udushashi turataruka dukongeza igisenge cyari gisakajwe n’ibyatsi."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musezero, Egide Habumuremyi avuga ko ikindi gikekwa kuba cyateye iyo nkongi harimo n’abashobora kuba bari barimo kuhanywera itabi.
Habumuremyi akomeza agira ati "Turagira inama abaturage yo kujya bubakisha ibikoresho bikomeye, uriya yari yasakaje ibyatsi mu rwego rw’umurimbo."
Habumuremyi avuga ko ibyangirikiye muri iyo nkongi bikirimo kubarurwa, ngo harimo ibikoresho nyiri akabari yari yarabitsemo.
Uretse akabari kagombaga gushyirwa muri iyo nzu igizwe n’amagorofa, hari ibice byo hasi bisanzwe bikorerwamo imirimo yo kugorora ingingo(gym) hamwe no gutunganya ubwiza bw’umubiri(salon de coiffure), byo byatabawe na Polisi bitarakorwaho n’inkongi.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mbega Nyakatsi n’akotsi kayo yashumitswe n’ibyatsi byahuye n’inkongi. Harakabaho Perezida Kagame yaciye Nyakatsi