Gasabo: Imodoka yaguye munsi y’umukingo

Imodoka nto ifite plaque RAE 873 F yari itwawe na Nizeyimana Jean Bosco, yaguye munsi y’umukingo muremure, k’ubw’amahirwe abari bayirimo bose bararokoka.

Ni impanuka yabereye mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo, aho imodoka yari igeze ahantu hanyerera nyuma y’uko imvura yari yiriwe igwa, umushoferi yumvise ko igize ikibazo, asaba abo yari atwaye kwirwanaho bakareba uburyo bavamo.

Ngo bakimara gusohoka mu modoka, umushoferi yakomeje kurwana no kuyigarura mu muhanda, byanze ibirinduka ku mukingo muremure igwa mu gishanga amapine areba hejuru, umushoferi ntiyagira icyo aba nk’uko Kigali Today yabibwiwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali, Ingabire Olive.

Yagize ati “Ni umugisha w’Imana, kuba abari bayirimo ntacyo babaye, yari itwawe n’umushoferi witwa Nizeyimana Jean Bosco, itangiye kunyerera abo yari atwaye abasaba kuvamo, basimbutse bakimara kuvamo irenga umuhanda yiyubika munsi y’umukingo”.

Yavuze ko n’ubwo iyo modoka yaguye ahantu habi, inagwa nabi, uwo mushoferi atigeze agira ikibazo na gito.

Ati “Ni Imana yabirindiye kuba abo yari itwaye ntacyo babaye, ariko reka mvuge ko ari igihe kiba kitaragera, n’ubu ababonye uwo mushoferi akimara kurokoka iyo mpanuka, bahoze badutera urwenya ngo yahise ajya kwiha byeri ngo ashime Imana ko arokotse, nta kibazo na kimwe yigeze agira”.

Iyo mpanuka yabaye ku wa Gatandatu tariki 09 Mata 2023, iterwa n’ubunyerere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka