Gasabo: Imiryango isaga 2,800 ni yo isigaje gukurwa mu manegeka

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko imiryango 2,809 ari yo isigaje kwimurwa mu manegeka mu Karere ka Gasabo, kubera ko hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Imiryango irenga 2,800 ni yo igomba kwimurwa mu manegeka mu Karere ka Gasabo
Imiryango irenga 2,800 ni yo igomba kwimurwa mu manegeka mu Karere ka Gasabo

Byagarutsweho ku wa Kane tariki 21 Nzeri 2023, ubwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru, hagamijwe kubasobanurira byinshi ku bimaze gukorwa ndetse n’ibiteganywa gukorwa.

Iyi imiryango 2,809 isigaje kwimurwa mu manegeka, ni iyo mu Mirenge ya Gatsata na Gisozi yombi yo mu Karere ka Gasabo.

Ubuyobozi bw’uyu Mujyi busobanura ko gahunda yo kwimura abantu ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga idatangiye ubu, kuko ari ubukangurambaga bukorwa buri uko igihe cy’imvura cyegereje, aho abimurwa ari abo baba babona ko bafite inzu zidafite ubudahangarwa cyangwa se zubatse ahantu zitakagombye kuba ziri, kandi zishobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, avuga ko guhera muri Mata bamaze kwimura mu manegeka imiryango irenga 4000, ariko hari n’abandi bagomba kwimurwa.

Ati “Ubu tumaze kwimura imiryango igeze ku 4230, ni igikorwa twakoze guhera mu kwezi kwa kane, ukwa gatanu kugeza ubu, hari abagisigayemo tugomba kwimura. Dufite imiryango igeze ku 2809 tubona muri Gasabo, cyane cyane muri Gatsata ndetse na Gisozi, iri ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga, bamwe baratangiye hashize iminsi banimuka.”

Akomeza agira ati “Ni ukugira ngo uyu munsi wenda twongere tubibutse, ko ya mvura twavugaga muri ya minsi twamaze dukora ubukangurambaga yatangiye kugwa, kandi yatangiye kugwa nabi kurusha uko twabitekerezaga.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali avuga ko uretse kuba imvura yaguye mu ijoro rya tariki 20 Nzeri 2023, yatwaye ubuzima bw’abantu bane bo mu muryango umwe mu Murenge wa Gisozi, ariko yanagurukanye ibisenge by’inzu.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa

Yagize ati “Ejo twabonye inzu zigera kuri esheshatu ibisenge byagiye, yenda bamwe ntibigende byose ariko bikagenda, ubwo biba bivuze ko bitaziritse neza cyangwa se bitanaziritse, nk’ibyago twaraye tugize inzu ikagwa ku bantu n’urukuta rukagenda. Uko imvura igenda igaragaza ubukana bwinshi, hari n’inzu uyu mwaka ishobora kuba idafite ikibazo ariko mu mvura itaha ikakigira, ni yo mpamvu gusana inzu ni uguhozaho, ariko no kubahiriza bimwe abantu baba bagiriwemo inama mu guha ubudahangarwa inzu bigomba kubahirizwa.”

Mu ijoro rya tariki 02 Gicurasi 2023 ibiza byibasiye bikomeye Uterere two mu Ntara y’Uburengerazuba, Amajyaruguru ndetse n’Amajyepfo, bisiga bitwaye ubuzima bw’abagera ku 135, binasiga abarenga 5,000 badafite aho kuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibagire imuwee ngo umudugudu wose barawuseny oya basi murek kutwangaz twese kanyinya sihose babyey nokurwibutso Koko ngewe ndumunyeshur igitekerez cyange nicyo kand ubingerez Kwa ministry umumbarizengo ese namwe mwibukako harababa bagiy kubah nabi biturutse kurimwe mwaduhay ingurane wend murekerah

Alias yanditse ku itariki ya: 24-09-2023  →  Musubize

Ngewe ni alias sibyo ndumunyeshur Arik buriya iyo mugiye gukor ibikorwa nkabiriy muzi ingaruk zitugerah simbanenze Arik nabagay pfit imyak17 Arik ubu mbay imbobo naho kwereke murug dusigaj sibyo basise mwanadufashij mukana duha yamazu ya maparitom eeeee ibaz woe usohor itegeko utanibajij ese uyumun nkuy muby mwoherej heh ibihumbi mirong90000 muri kuduh biramar ik?? Inzu yamake60000 nabwo wishyur amez2 ikind imbobo ziraba nyinsh subwo ministry wagiz imuwe ukagarukirah mwaseny kanyinya yose ngobayiseny girimuwe rwose kand murakoz

Alias yanditse ku itariki ya: 24-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka