Gasabo: Imiryango 300 yatewe inkunga yo kuzamura imibereho y’abana

Umuryango ufasha abana SOS hamwe n’Ikigega cy’Abadage gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga (BMZ), batanze amafaranga miliyari imwe azateza imbere imiryango 300 muri Gasabo.

Abaturage bahagarariye imiryango 300 muri Rutunga na Jabana bamenyeshejwe ko bagiye guhabwa ubufasha mu mibereho yabo
Abaturage bahagarariye imiryango 300 muri Rutunga na Jabana bamenyeshejwe ko bagiye guhabwa ubufasha mu mibereho yabo

Aba bafatanyabikorwa b’Akarere ka Gasabo bavuga ko ayo mafaranga azakoreshwa mu gihe cy’imyaka itatu n’igice, mu bikorwa biteza imbere imibereho y’imiryango ifite abana barenga 1,200 mu mirenge ya Rutunga na Jabana.

Amafaranga yose azatangwa na BMZ ifatanije na SOS ni ibihumbi birenga magana icyenda na bitandatu by’amayero, ahwanye na miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Ikigega BMZ hamwe na SOS batangarije ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo ko ayo mafaranga azafasha kwigisha urubyiruko ruri mu miryango ikennye imyuga yatuma rwihangira imirimo.

Hazabaho no gushishikariza abakuze kwizigamira, gutangiza no gucunga ibikorwa bibateza imbere ariko babanje guhabwa ibibafasha, birimo kwigishwa uburinganire, kurera abana neza ndetse no kuremerwa amatungo n’imbuto z’ibihingwa.

Umuhuzabikorwa w’umushinga wa SOS ufashiriza abana mu miryango, Ndatabaye Simon avuga ko imwe mu miryango izahabwa inka 100, idafite uburyo bwo kuzorora ikazahabwa amatungo magufi arimo ihene, ingurube n’inkwavu.

Ndatabaye agira ati:” Aho gufata abana bamaze kwandagara bari mu mihanda, twahisemo kubasanga aho bari no kubakira imiryango yabo ubushobozi, kugira ngo uburengenzira bw’umwaka bwubahirizwe”.

Avuga ko hari n’ibibuga by’imipira bizubakwa ku mashuri yakiriye abo bana kandi ko imiryango ya SOS na BMZ izubaka ibikorwaremezo bitanga amazi meza ku baturage b’i Jabana na Rutunga.

Umuryango SOS uvuga ko mu bana 1,200 bazafashirizwa mu miryango, abarenga 10% muri bo baba baravuye mu mihanda.

Bamwe mu babyeyi b’abana bazafashwa bavuga ko bitewe n’ubukene buri mu miryango yabo, abana ngo batajya baguma mu rugo.

Umubyeyi witwa Rubuguza Apollinaire ufite abana bane agira ati:”Turya rimwe ku munsi, utaciye inshuro ntabwo warya”.

Undi witwa Mukamana Odette nawe akavuga ko kubura ibyo kurya bituma abana bata urugo n’ishuri bakirirwa mu mihanda basunika amagare cyangwa mu mirima y’ibisheke.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo hamwe n’abahagarariye ikigega BMZ mu Rwanda, bavuga ko umushinga wo gufashiriza abana mu miryango wizwe neza ku buryo ngo uzarangira ubakuye mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka