Gasabo: Hatangijwe agaseke kazaherekeza abana bafite ibibazo by’imirire mibi

Mu rwego rwo gukomeza kwita ku mibereho myiza y’abaturage by’umwihariko abana, akarere ka Gasabo katangije gahunda y’agaseke kazaherekeza abana bafite ibibazo by’imirire mibi yiswe “Mperekeza Basket”.

Abana bakinnye imikino itandukanye yagarukaga isuku n'isukura, kurwanya imirire mibi n'igwingira
Abana bakinnye imikino itandukanye yagarukaga isuku n’isukura, kurwanya imirire mibi n’igwingira

Ni muri gahunda y’ubukangurambaga ku isuku, Isukura no kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato, yabaye tariki 14 Gashyantare 2023, aho akarere ka Gasabo kateguye gahunda yiswe “Mu Nteko Twataramye.

Ni gahunda yatangijwe mu buryo bwo gufata agaseke gashyirwamo amazina y’abana batandukanye bo mu mirenge igize akarere ka Gasabo bafite ikibazo cy’imirire mibi bagera ku 123, ubundi hakorwa igisa na tombora, aho abayobozi mu nzego zitandukanye batomboraga izina ry’umwana bakazafasha umuryango we kumukurikirana kugira ngo azave mu mirire mibi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'akarere ka Gasabo Umwali Pauline
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Gasabo Umwali Pauline

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Gasabo Pauline Umwali, avuga ko gahunda ya mperekeza igamije gutanga isomo kuri buri wese, akanibutswa ko atagombye guturana n’umwana uri mu mirire mibi.

Ati “Tuyitezeho umusaruro wo gufasha abana bari mu mirire mibi kuyivamo, kuko batombowe n’abantu bazima kandi bafite gahunda zo kubafasha, ikindi tuyitezeho ni umusaruro ko buri munyarwanda wese agomba kuba ijisho ry’umuturanyi, akumva ko niba aturanye n’umubyeyi ufite umwana uri mu mirire mibi, agomba kumufasha nk’umunyarwanda”.

Bamwe mu babyeyi nabo basanga kuba abana bafite ikibazo cy’imirire mibi batombowe n’abayobozi bafite ubushobozi yaba ubujyanye n’ibitekerezo cyangwa se amikoro, nta kabuza ko abana bagiye gukurikira bazava mu kibazo cy’imirire mibi.
Umubyeyi witwa Edith Bayisenge, avuga ko kuba abana bafite ikibazo cy’imirire mibi batombowe n’abayobozi hari icyo biza kubafasha cyane.

Ati “Bizabafasha cyane kuko urumva byanze bikunze niba umuyobozi yabashije kumenya ikibazo nyirizina azi n’uko kigomba gukemuka kuko biroroshye cyane kuba yagenda akegera ababyeyi akabasha kubafasha haba mu buryo bw’inkunga n’ibitekerezo bikagenda neza”.

Polisi y'u Rwanda yahembwe nk'umufatanyabikorwa w'ingenzi mu karere ka Gasabo
Polisi y’u Rwanda yahembwe nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi mu karere ka Gasabo

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, avuga ko gahunda ya Mperekeza ari ugusubira mu ngamba zo kurandura imirire mibi.

Ati “Abayobozi bagiye batombora abana batandukanye mu mirenge itandukanye kugira ngo wa mwana uri mu muryango wenda bashobora kuba bafite amikoro macye cyangwa se imyumvire itari hejuru mu buryo yafasha umwana we, yunganirwe n’umwe mu bashoboye gutombora”.

Mu karere ka Gasabo habarirwa amarerero arenga 600 arererwamo abana bagera 35,965.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka