Gasabo: Hakozwe umuganda udasanzwe wo gutunganya ahazatuzwa abazimurwa ahantu hahanamye
Umuganda udasanzwe wabaye mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo, kuri uyu wa Gatandatu tariki 07/06/2013, waranzwe no gusiza ibibanza, no kubumba amatafari yo kuzubakira abaturage bazimurwa ahantu hahanamye.
Akarere ka Gasabo ni kamwe mu turere dutuyemo abaturage benshi baba ahantu habaruwe ko no mu bishanga, bishobora kubateza impanuka zabatwarira ubuzima. Umuganda w’uyu munsi wari mu rwego rwo kubashakira ahantu heza ho kuba no ku barinda ibiza.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Willy Ndizeye, yasabye abaturage bari bitabiriye uwo muganda guha akagaciro icyoi gikorwa, kuko kigamije kubungabunga ubuzima bw’Abanyarwanda batari bacye bugarijwe n’ibiza.
Ndizeye yatangaje ko mu Karere ayoboye abaturage 2,193 aribo babaruwe ko batuye ahantu hashobora guteza ibyago mu buryo butunguranye.

738 muri bo batangiye gushakirwa icumbi hasizwa ibibanza ahantu hatandukanye mu Karere, Naho 1,455 bo bakazashakirwa ibibanza byo guturamo hitawe cyane cyane kubababaye kurusha abandi.
Ministre Louise Mushikiwabo, wari umusyitsi mukuru, yibukije abari aho uburemere bw’igikorwa barimo. Yatangaje ko byahozeho mu muco Nyarwanda ko abantu bahura bakubakira umuvandimwe, umuturanyi ko bakomerezaho.

Nyuma yo gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ayo mazu, nawe yaateye inkunga ba yateye inkunga iki gikorwa ihwanye n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu (500.000frw). iki gikorwa kitabiriwe kandi n’ingaob z’igihugu zikorera muri aka karere.

Emmauel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|