Gasabo: GS Shango bibwe ibitabo 1000 mu buryo bw’amayobera
Abarimu bigisha mu rwunge rw’Amashuri rwa Shango ruri i Nduba mu Karere ka Gasabo, baravuga ko bagorwa no guha abana amasomo kuko ibitabo bifashishaga byibwe mu buryo budasobanutse.
Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Shango, Valentine Nyirahabimana, aremeza ko iryo shuri koko ryibwe ibitabo byinshi (yanze kuvuga umubare) n’ubwo abarimu bo bavuga ko bigera ku 1000.
Nyirahabimana agira ati "Ntabwo turamenya aho byarengeye (ibitabo), byarabuze, ntabwo umubare nahita nywubona nonaha ariko ni byinshi, mureke tubanze tubikurikirane."
Nyirahabimana avuga ko arimo kwirinda gutanga amakuru menshi yabangamira iperereza, kuko ikibazo ngo bamaze kukigeza mu Bugenzacyaha no mu buyobozi bw’inzego z’ibanze.
Uwo muyobozi w’ishuri avuga ko barimo gushakira ibitabo byibwe mu bantu bakekwaho kuba barafashe imfunguzo bagafungura ububiko bwabyo, kuko nta hantu na hamwe hangijwe kuri iyo nzu cyangwa ku nzugi zayo. ngo ahubwo bisa n’aho abibye ibyo bitabo baje bagafungura bakongera bagafunga, ariko byose iperereza nirirangira bizamenyekana.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|