Gare ya Nyabugogo igiye kwagurwa

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr. Ernest Nsabimana, yagaragarije Inteko Rusange ya Sena zimwe mu ngamba Leta y’u Rwanda yashyizeho mu gukumira no guhangana n’impanuka zibera mu muhanda kugira ngo zigabanuke.

Minisitiri Dr. Ernest Nsabimana
Minisitiri Dr. Ernest Nsabimana

Minisitiri Dr. Nsabimana avuga ko hagiye kwagurwa Gare ya Nyabugogo ndetse ikubakwa mu buryo bugezweho kugira ngo nihongerwa imodoka zitwara abagenzi hatazabaho ikibazo y’umubyigano wateza impanuka.

Mu bindi bikorwa birimo gukorwa ni ugukomeza kugenzura imikorere y’amagaraje no kuyavugurura ndetse buri garaje rikaba ryujuje ibisabwa kandi rifite ibyangombwa byo gukora mu buryo bwemewe n’amategeko.

Yagize ati “Ubu hashyizweho uburyo bwo kugenzura imikorere y’amagaraje ndetse no kureba niba yujuje ibyangombwa biyemerera gukora, ubu nta muntu ukibyuka ngo avuge ko agiye gushinga igaraje atabifitiye ibyangombwa kandi abihabwa yamaze gukorerwa igenzura”.

Minisitiri Dr. Nsabimana avuga ko ku bantu bagenda mu muhanda ntibubahirize amategeko y’umuhanda bazakomeza kwigishwa binyuze mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro. Yavuze ko mu ihangwa ry’imihanda hazajya hashyirwaho inzira y’abanyamagare ndetse n’abanyamaguru kugira ngo habeho urujya n’uruza rw’abantu nta mpanuka zibaye.

Hashyizweho na gahunda yo guhugura abatwara amagare kungira ngo bagire ubumenyi bw’ibanze ku mategeko y’umuhanda ndetse hakanavugururwa ibyapa.

Gare ya Nyabugogo iri muri gahunda yo kwagurwa
Gare ya Nyabugogo iri muri gahunda yo kwagurwa

Ku nkengero z’imihanda ikunze kuberamo impanuka, hashyizweho ibyuma bikikije iyo mihanda, hanasazurwa amarangi asizwe mu mihanda atakigaragara neza no kongera ibyapa bikenewe kugira ngo abagenda mu muhanda bafashwe kwirinda izo mpanuka za hato na hato.

Minisitiri Dr. Nsabimana avuga ko hari umushinga wo gushyira iminzani itagaragara mu mihanda ya Kaburimbo igamije gupima ibiro imodoka nini zifite niba bitarenze ubushobozi bwazo mu rwego rwo kugabanya impanuka.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr. Ernest Nsabimana, avuga ko kugira ngo ibi bikorwa byose bizagerweho ko hakenewe Miliyari 102 Frw.

Minisitiri Dr. Nsanzimana Ernest yagaragarije Abasenateri ingamba zihari zo guhangana n'ikibazo cy'impanuka zo mu muhanda
Minisitiri Dr. Nsanzimana Ernest yagaragarije Abasenateri ingamba zihari zo guhangana n’ikibazo cy’impanuka zo mu muhanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka