Gare nshya ya Gakenke igiye gutangira kubakwa

Mu gihe abagenzi n’abatwara ibinyabiziga bo mu Karere ka Gakenke bamaze igihe binubira akajagari k’abagenzi n’ibinyabiziga bigaragara ahategerwa imodoka mu isantere ya Gakenke kubera ko nta gare yubakiye ihari, ubuyobozi buvuga ko igisubizo kiri mu nzira yo kuboneka.

Igishushanyo mbonera kigaragaza uko Gare ya Gakenke izaba iteye
Igishushanyo mbonera kigaragaza uko Gare ya Gakenke izaba iteye

Mu kibuga gito cyane gikikijwe n’amaduka gikora ku muhanda wa kaburimbo Musanze-Kigali, muri centre ya Gakenke, abagenzi bagaragaza ko bigoranye kuba wabona ibyibanze uhategerereje imodoka akenera nk’aho kwicara, ubwiherero n’ibindi ni cyo cyifashishwa nka gare ya Gakenke.

Ntakirutima Stanislas, agira ati: “Abagenzi n’ibinyabiziga tuba tubyiganira muri kino kibuga bigaragarira buri wese ko ari gito. Muri iki gihe cy’imvura rero ho uretse kuba tuza tukayikinga aha ku mabaraza y’amaduka nta handi wabona ho kuyugama. Umuntu ashobora gutegereza imodoka nk’amasaha atatu ntaho kwicara afite, kandi urebye ukuntu zihaparika zihagika mu zindi nabwo bisaba abantu gushishoza kuko urebye nabi zanagukandagira. Dukeneye gare twajya dutegeramo mu buryo bwisanzuye”.

Kuba santere y’ubucuruzi ya Gakenke ifatwa nk’igice cy’umujyi binagaragarira amaso ko ijyenda yaguka mu rwego rw’imiturire n’abahagenda ni nako ubwiyongere bw’abagenzi baba bakeneye kujya mu byerekezo binyuranye nka Kigali cyangwa i Musanze no mu Mirenge ikagize baba ari benshi. Izo ngendo bakazikora bifashishije imodoka, moto cyangwa amagare.

Izaba ari Gare yujuje ibyangombwa byose nkenerwa mu korohereza abagenzi
Izaba ari Gare yujuje ibyangombwa byose nkenerwa mu korohereza abagenzi

Si abagenzi gusa kuko n’abatwara ibyo binyabiziga kimwe n’abahafite amaduka na bo ngo kuba nta Gare ihari bibabangamira. Icyakora izi mpungenge Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke w’agateganyo Niyonsenga Aimé François akavuga ko mu gihe kidatinze zizaba zabaye amateka.

Ati: “Mu bikorwaremezo Akarere ka Gakenke gashyize imbere na Gare irimo kandi bigaragara ko igihe gishize abaturage bagaragaza imbogamizi zo kuba nta yihari ari kinini. Twabanje kurwana no kubarura ibikorwa birimo inzu z’ubucucrizi, n’indi mitungo y’abaturage biri aho izubakwa, ubwabyo bifata Miliyoni zisaga 350 z’amafaranga y’u Rwanda. Nanubu gahunda yo kwishyura ingurane irakomeje, tugateganya ko nibirangira gare izahita itangira kubakwa”.

“Rwiyemezamirimo uzayubaka ndetse na Jali Investment Ltd twamaze kwiha igihe ntarengwa cyo kuba imirimo yo kubaka iyi gare izaba yatangiye bitarenze muri Mutarama 2024”.

Imirimo yo kubaka Gare ya Gakenke iratangira bitarenze muri Mutarama 2024
Imirimo yo kubaka Gare ya Gakenke iratangira bitarenze muri Mutarama 2024

Urebeye ku gishushanyo mbonera kigaragaza imiterere ya Gare nshya, izaba igizwe n’inyubako bigaragara ko yagutse, izifashishwa n’amakampani atwara abantu nk’ibiro n’aho gukatira amatike, amaduka y’ubucuruzi na za alimentations iyo nzu ikazaba igeretse inshuro imwe kandi ifite n’ikibuga cyisanzuye gikikijwe n’uruzitiro kizajya cyifashishwa mu guparikamo imodoka.

Icyakora ibijyanye n’ingengo y’imari izashorwa mu mushinga wo kuyubaka yo ntiratangazwa.

Ahafatwa nka Gare y'ubu bigaragara ko habangamiye abagenzi kuko hashyizweho mu buryo bwo kwirwanaho
Ahafatwa nka Gare y’ubu bigaragara ko habangamiye abagenzi kuko hashyizweho mu buryo bwo kwirwanaho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Byaba ari byiza cyane gare y’umujyi wa Gakenke yubatswe rwose kuko iyo ugiye gutege imvura irimo kugwa biragorana kuko usanga umuntu yinjiye mu modoka yatose cyane.

HABIMANA yanditse ku itariki ya: 15-11-2023  →  Musubize

Byaba ari byiza cyane gare y’umujyi wa Gakenke yubatswe rwose kuko iyo ugiye gutege imvura irimo kugwa biragorana kuko usanga umuntu yinjiye mu modoka yatose cyane.

HABIMANA yanditse ku itariki ya: 15-11-2023  →  Musubize

Thank you, Gisele for the follow-up!
Bibaye byiza iyi gare yazajyana n’iyubakwa ry’umuhanda Gakenke-Nemba Kandi bigaragara ko washyizwe mu ngengo y’imari y’uyu mwaka.

Nizeyimana yanditse ku itariki ya: 15-11-2023  →  Musubize

birikwigwaho bizakorwa.

danny yanditse ku itariki ya: 15-11-2023  →  Musubize

Byiza cyane ibi byombi birangiye hasa neza

Alpha Obed yanditse ku itariki ya: 8-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka