Gakenke: Yatawe muri yombi aha umuyobozi wa Polisi ruswa

Kamanzi Jean Marie Vianney w’imyaka 41 yatawe muri yombi tariki 08/08/2013 aha ruswa y’ibihumbi 50 umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Ruli kugira ngo ahabwe moto yafashwe na Polisi.

Uyu mugabo ukomoka mu Murenge wa Muyongwe yahagaritswe n’abapolisi bo mu muhanda yanga guhagarara, polisi yaramukurikiranye abuze inzira ata moto maze abangira amaguru ingata.

Polisi yafunze moto ngo azishyure ibihumbi 125 by’ibihano birimo gutwara nta ruhushya, umuvuduko ndetse n’agasuzuguro. Nyuma y’ibyumweru nka bitatu yaje kureba Umuyobozi wa Sitasiyo ya Ruli aramubura.

Tariki 08/08/2013, yongeye kugaruka kuri Sitasiyo ya Polisi yitwaje ibihumbi 50 amubwira ko ashaka ko bavugana. Ngo yagize ati: “Ndashaka ko tukibarana.” Yamubwiye ko afite ibihumbi 50 ngo amubaza inshuro eshatu niba koko ayafite.

Kamanzi yakoze mu mufuka amuhereza amafaranga, ahita afatirwa mu cyuho ayitanga, ubu akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruli.

Aramutse ahamwe n’icyaha, yakatirwa igihano kiri hagati y’imyaka ibiri n’itanu ushingiye ku ngingo ya 14 y’itegeko nimero 23/2003 rihana kandi rikumira ibyaha bya ruswa n’ibindi bifitanye isano nayo.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo   ( 4 )

Nibyiza cyane kuko abantu bagumya guharabika isura ya polisi kimwe n’iyigihugu ataribeza benenkabo baba bagomba kubihanirwa

alias yanditse ku itariki ya: 12-08-2013  →  Musubize

N’abandi barebereho. Ruswa idindiza iterambere ry’igihugu.

alias yanditse ku itariki ya: 12-08-2013  →  Musubize

Reka nshimire uyu mupolisi wafashe uyu mugabo washakaga inzira ya bugufi ariko n’abandi bamwigireho kuko hari abayihabwa bagafata bagakomeza mukaba n’inshuti.

alias yanditse ku itariki ya: 12-08-2013  →  Musubize

Ariko ko abaturage bamwe na bamwe numva bavuga ngo abapolisi babarya ruswa , kuki bo batemera guhanwa Kamanzi azize ubucucu bwe iyo yemera agahagarara ntabwo ibihano biba byarageze kuri ayo mafaranga yose.

john yanditse ku itariki ya: 12-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka