Gakenke: Urubyiruko rwigishijwe ikoranabuhanga rwiyemeje kuzamura icyaro

Urubyiruko rwo mu Karere ka Gakenke rusoje amasomo y’ikoranabuhanga y’igihe gito, bahawe impamyabushobozi biyemeza kubakira ku bumenyi bungutse bagateza imbere ikoranabuhanga cyane cyane mu bice by’icyaro, mu rwego rwo kurinda abaturage baho gusiragira bajya kure gushaka serivisi zijyanye naryo.

Urubyiruko rusoje amasomo y'ikoranabuhanga rwiyemeje kuzamura icyaro
Urubyiruko rusoje amasomo y’ikoranabuhanga rwiyemeje kuzamura icyaro

Urwo rubyiruko uko ari 42, rwigiye ayo masomo mu kigo gifasha urubyiruko kwihangira imirimo ‘Yego Center’ cy’Akarere ka Gakenke, mu gihe cy’amezi atatu.

Uwase Bernice, umwe muri bo agira ati “Serivisi z’ikoranabuhanga muri iki gihe ni ingenzi cyane mu buzima bwa buri munsi, kandi no mu cyaro abazikenera nko mu kwaka ibyangombwa cyangwa ibyemezo nk’iby’irangamimerere, kwitabira gahunda ya Ejo Heza, abatanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, abakenera kubitsa no kubikuza, abifuza gusaba akazi cyangwa ishuri binyuze ku ikoranabuhanga bazikenera ku bwinshi”.

Ati “Kuba rero twarigishijwe inzira binyuramo ngo ibyo bikorwe, tukabasha kumenya ngo za raporo no kuzuza amakuru yose akenerwa muri system harimo n’izo ku Irembo bikora gute, yaba gukoresha telefone cyangwa mudasobwa. Bigiye kudutera imbaraga zo gutangira za business na kampani zibikora kinyamwuga, bizakureho na za ngendo zivunanye abantu bakoraga bajya gushaka izo serivisi mu bice by’umujyi”.

Mu gihe cy’imyaka umunani ishize, mu rubyiruko rubarirwa mu 1000 rwasoje amasomo y’igihe gito mu by’ikoranabuhanga mu Kigo Yego Center Gakenke, umubare munini wabo ni abihangiye imirimo mu bijyanye na serivisi zo guhererekanya amafaranga, hifashishijwe ikoranabuhanga rwa telefoni (Mobile Money), mu gihe abandi barimo abashinze za Cybercafé na za papeterie.

Abasoje amasomo
Abasoje amasomo

Aba bitezweho kunganira bagenzi babo bababanjirije ndetse no guhanga indi mirimo mishya, nk’uko byashimangiwe na Déogratias Hakuziyaremye, uyobora Yego Center Gakenke.

Mu yandi masomo uru rubyiruko uko ari 42 rwahawe, ni ajyanye no kwihangira umurimo no gusesengura isoko ryawo aho batuye, guhanga udushya mu mishinga no kwita ku buzima bw’imyororokere.

Banigishijwe uburyo bwo kubyaza umusaruro amahirwe Leta yashyizeho, yo kwaka inguzanyo ntoya baheraho bagakora imishinga iciriritse, ikaba yababera imbarutso y’iterambere.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Vestine Mukandayisenga, yagaragarije urubyiruko ko ubwo bumenyi nibabubyaza umusaruro, nta kabuza bazagera kuri byinshi banakemure ibibazo bibangamiye abaturage.

Ati “Tubitezeho kuba umusemburo mu baturage bo mu mirenge yose igize aka Karere, cyane ko abenshi batanafite ubumenyi mu gukoresha ikoranabuhanga. Ahanini usanga hari serivisi zimwe na zimwe basigaramo inyuma cyangwa bagerwaho na zo bacyerewe kubera kudasobanukirwa”.

Ati “Birakwiye ko mudufasha guhangana n’izo mbogamizi, mukazamura imikoreshereze y’ikoranabuhanga ku buryo mu gihe kidatinze, yaba mu bice by’umujyi n’iby’icyaro, abantu bose bazaba bari ku rwego rungana mu mikoreshereze yaryo no kuryitabira”.

Mayor Mukandayisenga ashyikiriza umwe mu rubyiruko rusoje kwiga amasomo y'ikoranabuhanga
Mayor Mukandayisenga ashyikiriza umwe mu rubyiruko rusoje kwiga amasomo y’ikoranabuhanga

Abiganjemo abaturuka mu Mirenge ya Gakenke, Nemba, Kivuruga na Karambo nibo basoje ayo masomo y’ikoranabuhanga, ariko mu ntumbero Akarere ka Gakenke gafite harimo ko binyuze mu bufatanye n’abafatanyabikorwa bako, hari gutekerezwa uko hashyirwaho za centre zirimo n’ibikoresho nkenerwa mu korohereza urubyiruko kwihugura mu by’ikoranabuhanga, bitabasabye gukora ingendo za kure.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka