Gakenke: Urubyiruko rwavuye Iwawa rwatinyutse inguzanyo rwihangira imirimo

Urubyiruko rwavuye Iwawa rwo mu karere ka Gakenke rwamaze gushinga Koperative y’ububaji yitwa “Imbere heza Kamubuga”, aho bakomeje umwuga w’ububaji bigiye mu kigo ngororamuco cya Iwawa.

Abavuye Iwawa bashinze Koperative y'ububaji ibafasha mu mibereho
Abavuye Iwawa bashinze Koperative y’ububaji ibafasha mu mibereho

Urwo rubyiruko rwatangiye ari 12 aho batatu muri bo bize mu mashuri y’Imyuga, abandi icyenda bigira iyo myuga Iwawa, bakaba baramaze kwishakamo ibisubizo bategura umushinga, ubu bakaba barahawe miliyoni eshanu (5) binyuze muri BDF.

Ngo muri ayo mafaranga bazishyura kimwe cya kabiri cyayo, aho batangiye kuyifashisha mu mushinga wabo bakaba bamaze kwishyura agera kuri 1,400,000 Frw, ubu na Koperative yabo ikaba yarabonye ubuzima gatozi nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Barinda Jean Maurice, Perezida w’iyo Koperative.

Ati “Ku bufatanye n’ushinzwe guteza imbere amakoperative mu murenge, byabaye ngombwa ko atubwira ko mu rwego rwo guteza imbere urubyiruko twibumbira hamwe. Koperative yacu itangira mu mwaka wa 2019, yari ifite abanyamuryango 12 ariko ubu turi 10, kuko abandi babiri bagiye mu zindi nshingano. Abavuye Iwawa ni barindwi mu gihe batatu ari abize mu mashuri anyuranye”.

Uwo muyobozi avuga ko abo bavuye Iwawa baje imbokoboko nta gikoresho na kimwe bafite, bamaze kwihuza no gushinga Koperative abayobozi mu nzego za Leta, babahuje na BDF bahabwa n’icyangombwa cy’ubuzima gatozi nka Koperative yemewe n’amategeko, babona guhabwa iyo nguzanyo ya miliyoni eshanu.

Barinda arongera ati “Kuva twatangiraga gukora mu mwaka wa 2019, tumaze kwishyura 1,400,000 mu gihe dusabwa kuzishyura kimwe cya kabiri cy’amafaranga twahawe andi agafatwa nk’inkunga.

Urwo rubyiruko ruvuga ko ibibazo rufite ari uko aho bakorera ari hato ndetse n’ibikoresho bikaba ari bike, ku buryo badashobora kwakira abana bashya muri iyo Koperative yabo, ari ho bahera basaba Leta kubongerera ubushobozi kuko hakiri abandi bavuye Iwawa muri ako karere batarabona icyo bakora.

Urwo rubyiruko rurasaba Leta ko ubuhamya bwabo bwajya bwifashishwa mu guhindura urundi rubyiruko rukiri mu ngeso mbi, nk’uko umwe muri bo yabitangarije Kigali Today.

Ati “Ku bijyanye n’ikigo ngororamuco n’ibyo twigiyeyo, biragaragara ko bitanga umusaruro. Twarahindutse cyane kandi twakuyemo amasomo, ahubwo sinzi impamvu Leta itatwifashisha ngo tujye tujya gutanga ubuhamya ku bana bari Iwawa”.

Barasaba ko aho bakorera hakwagurwa bakakira n'urundi rubyiruko
Barasaba ko aho bakorera hakwagurwa bakakira n’urundi rubyiruko

Barinda avuga kandi ko abagize koperative babona amafaranga abatunga, kandi ko bafite intumbero yo kwigeza kure hashoboka, cyane ko urubyiruko rwavuye Iwawa rushoboye kandi bafite intego yo guteza imbere urundi rubyiruko.

Urwo rubyiruko rushishikariza bagenzi babo gutekereza ejo hazaza, kugira ngo babashe kujyana n’abandi mu rwego rwo kwiteza imbere aho ubu rukora umwuga w’ububaji, ngo hari urwiguriye amatungo magufi rukaba runitunze, ndetse rukanatanga n’ubwisungane mu kwivuza ku gihe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka