Gakenke: Urubyiruko rw’ abakorerabushake rwihaye intego yo gutunganya imihanda yangijwe n’ibiza

Urubyiruko rusaga ibihumbi 10 rw’abakorerabushake mu Karere ka Gakenke (Youth Volunteers in Community Policing), biyemeje gutunganya imihanda yo muri ako Karere yangijwe n’ibiza, bigatuma imigenderanire y’ako Karere n’utundi ndetse no hagati y’imirenge.

Inzego zinyuranye zikomeje gufasha urwo rubyiruko mu bikorwa byo gutunganya imihanda yangijwe n'ibiza
Inzego zinyuranye zikomeje gufasha urwo rubyiruko mu bikorwa byo gutunganya imihanda yangijwe n’ibiza

Ni nyuma y’uko imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku itariki 06 Gicurasi 2020, yangije ibikorwa remezo binyuranye muri ako Karere inatwara ubuzima bw’abantu 23 mu gihe cy’umunsi umwe, aho kugenderana ku batuye imirenge 19 igize ako Karere bitakigenda neza nk’uko byahoze.

Gutunganya iyo mihanda ni intego urwo rubyiruko rwihaye mu rwego rwo gutanga umusanzu wo kubaka igihugu bakoresheje amaboko yabo, nk’uko Umuyobozi w’urwo rubyiruko mu Karere ka Gakenke, Dunia Saadi yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Turakataje muri gahunda yo kuba umusemburo w’impinduka mu gihugu cyacu, dutanga ibisubizo ku bibazo bimwe na bimwe byugarije igihugu cyacu, by’umwihariko muri iki gihe turimo kitatworoheye, ari ukurwanya COVID-19 ndetse no guhangana n’ibi biza bitwugarije.

Nka Youth Volunteers, twafashe ingamba zo gufasha igihugu, by’umwihariko muzi ko mu Karere ka Gakenke kabaye umwihariko w’ibiza aho twabuze abantu n’ibintu mu mirenge itandukanye, dufata ingamba tuvuga ngo dutange amaboko yacu nk’urubyiruko, tugamije kuba umusenburo w’impinduka, dutanga amaboko yacu mu gutunganya imihanda yari itakiri nyabagendwa mu mirenge inyuranye”.

Uwo muyobozi avuga ko mu gutunganya neza icyo gikorwa bigabyemo amatsinda atandukanye, aho buri rubyiruko mu murenge rwagiye rwiha gahunda y’aho gutunganya, mu rwego rwo gutanga amaboko ahantu hatandukanye.

Ngo ikibazo bagiye bahura na cyo ni imihanda y’imigenderano bagiye basanga yarangiritse cyane isaba imbaraga nyinshi, ariko bakomeza kugerageza bafashijwe n’abaturage ku buryo ibikorwa biri kugenda neza.

Dunia avuga ko imihanda mu mirenge yose uko ari 19 muri ako Karere yagiye ihura n’ibyo bibazo, ahasenyutse na zimwe mu nzu z’abaturage, ubu abenshi bakaba bacumbikiwe mu mashuri.

Youth Volunteers mu bikorwa byo gutunganya imihanda yangijwe n'ibiza
Youth Volunteers mu bikorwa byo gutunganya imihanda yangijwe n’ibiza

Ati “Ni byinshi byangiritse, ariko twasanze icyihutirwa ari imihanda yangiritse ibuza abaturage kugenderana akaba ari cyo kibazo twahereyeho dukemura nyuma y’ibyo tukazakurikizaho igikorwa cyo kubaka inzu z’abaturage zagiye zangirika.

Ntabwo tuzi igihe iki gikorwa kizarangirira, niba ari ukwezi tuzamara byaba byiza, ariko no kubaka izu nzu, nubwo byamara umwaka icya ngombwa ni ugusoza igikorwa twatangiye”.

Muri rusange mu Karere ka Gakenke, hari urubyiruko rw’abakorerabushake 10,819 bitabiriye icyo gikorwa mu mirenge n’utugari twose tugize ako Karere.

Byose ngo babikora ku bushake bwo gukunda igihugu no kugikorera, umuco bavuga ko bakura kuri bakuru babo bitanze babohora igihugu nk’uko Dunia Saadi akomeza abivuga.

Bakomeje gutunganya imihanda ibiza byangije
Bakomeje gutunganya imihanda ibiza byangije

Ati “Muri rusange mu Karere ka Gakenke urubyiruko rw’Abakorerabushake ni 10,819, dukorera mu mirenge yose n’utugari tugize ako karere dutanga umusanzu wacu nk’urubyiruko binyuze mu muco wo gukunda igihugu.

Ni ibikorwa dusanzwe dukora, ntabwo uyu musanzu tuwutanze muri ibi bihe turimo bidasanzwe gusa, cyane ko uwo muco tuwukura kuri bakuru bacu babohoye igihugu cyacu, natwe turavuga ngo nk’urubyiruko ruri mu gihugu cyiza rufite ubuyobozi bwiza, dukwiye gushingira ku murongo w’abakurambere bacu dutanga imbaraga zacu nk’urubyiruko”.

Gutunganya imihanda ni igikorwa cyashimishije abaturage aho bemeza ko urwo rubyiruko ruri kubakura mu bwigunge nyuma y’uko ibiza bibafungiye imihanda bajyaga bifashisha mu bikorwa binyuranye nk’uko bamwe babitangarije Kigali Today.

Aha bari mu bikorwa by'ubutabazi ku basenyewe n'ibiza
Aha bari mu bikorwa by’ubutabazi ku basenyewe n’ibiza

Nsanzubuhoro ati “Ni igikorwa cy’indashyikirwa abana bacu bakora, ntitwari tukibona aho tunyura kubera ibiza byangije imihanda, ariko ubu ahenshi inzira ni nyabagendwa”.

Mugenzi we ati “Uyu ni umuco mwiza abana bacu bitoza aho bemera gukora imirimo nk’iyi ivunanye nta kiguzi. Ntitwari tukibona aho tunyura tujyanye imyaka yacu ku isoko ariko urubyiruko rwaraje rutunganya umuhanda ubu ni amahoro”.

Urwo rubyiruko kandi nyuma y’igikorwa cyo gutunganya imihanda, rukora ibindi bikorwa byo gufasha abaturage kwirinda no kurwanya COVID-19, aho bitwaza indangururamajwi bajya ahantu hahurira abantu benshi, mu masoko, mu ma santere y’ubucuruzi, mu bitaro n’ibigo Nderabuzima, batanga ubutumwa bwo kwirinda icyo cyorezo, bubahiriza ibikubiye mu mabwiriza ya Leta.

Muri ibwo bukangurambaga barishimira ko bikomeje gutanga umusaruro mu guhindura imyumvire y’abaturage nk’uko Dunia akomeza abivuga.

Urubyiruko rw'abakorerabushake bagenda batanga ubutabazi ahantu hanyuranye
Urubyiruko rw’abakorerabushake bagenda batanga ubutabazi ahantu hanyuranye

Agira ati “Bigitangira ntabwo abaturage bumvaga neza ingaruka z’iki cyorezo, ariko muri rusange baragenda babyumva. Amabwiriza yatanzwe abaturage baragenda bayumva, ni na byo twishimira kubera ko twabigizemo uruhare rukomeye tugenda twigisha hirya no hino.

Rwose imyumvire yabo yamaze guhinduka, barubahiriza neza amabwiriza, ari ukwambara udupfukamunwa, ari ugukaraba intoki no guhana intera yagenwe, n’ibindi”.

Dunia yasabye ababyeyi gukomeza gufasha abana babo kugana umuryango w’abakorerabushake, mu rwego rwo gutoza urubyiruko umuco w’ubwitange no gukorera igihugu nta gihembo bategereje. Ashimira ubufatanye bw’inzego z’ibanze n’iz’umutekano zikomeje gufasha urwo rubyiruko mu migendekere myiza y’akazi kabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka