Gakenke: Umusozi uritse inzu 17 ziragwa
Mu Murenge wa Mugunga Akarere ka Gakenke haravugwa inkuru y’umusozi witse, inzu 17 ziragwa, umuturage umwe ajyanwa mu bitaro nyuma yo guhungabana.

Ibimenyetso by’uko uwo musozi utangiye kwika, byatangiye kugaragara mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo byatangiye hika igice gito cyawo, ari nabwo Ubuyobozi bw’ako karere bwagize impungenge butangira kwimura bamwe mu baturage bawuturiye.
Kuri uyu wa mbere Saa Munani n’iminota 15, nibwo inzu esheshatu zahise zirigitira mu itaka, hagenderamo n’ibyari muri izo nzu byose abaturage bagwa mu kantu.
Mu gihe bacyibaza ibibaye uwo musozi wakomeje kwika, inzu zikomeza kugwa, Ubuyobozi bw’Akarere buhita butabara inzu 17 z’abaturage zikaba zamaze kugwa, nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine abitangarije Kigali Today.
Agize ati “Hari ahantu abaturage batuye, hafi y’ibitaro bya Gatonde, ubutaka bwatangiye kwika gake gake imiryango ya mbere yabanje kuhava yari irindwi, ubutaka bwakomeje kugenda burigita gake gake, hano muri aka gace, ubutaka buragenda no mu gihe imvura yahise izuba ryaka, nibyo byatubayeho hano mu Murenge wa Mugunga”.
Arongera ati “Kugeza ubu imiryango 22 twayishakiye ahandi ijya, inzu zimaze kugwa ni 17 ariko n’abandi bahegereye twahabakuye kuko n’ubundi ubutaka bwari bukomeje kwika bubasanga, ubu niho turi turi kuganira n’abaturage, hari umwe wagize ihungabana ari hano mu bitaro bya Gatonde tugiye kumureba, kubw’amahirwe ntawakomerekeye muri ibyo bibazo”.

Gakenke ni kamwe mu Turere dukunze kwibasirwa n’ibiza, ndetse bigahitana bamwe muri ako karere kagizwe n’imisozi miremire.
Mu imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki 07 Gicurasi 2020, abantu umunani bo mu muryango umwe wari utuye mu Kagari ka Rumbi mu Murenge wa Rusasa mu Karere ka Gakenke bagwiriwe n’inzu barapfa.
Ibitekerezo ( 20 )
Ohereza igitekerezo
|
Abo bahuye nibiza bakomeze kwihangana pe
Nibihe byanyuma tugezemo nugusenga Imana imurengere pe
Tugeze mu minsi ya nyuma ni ugusenga cyane
Tugeze mu minsi ya nyuma ni ugusenga cyane
Ibi bintu bikorweho ubushashatsi bwimbitse,hanifashishwe abageologues kuko iki kibazo giteye inkeke,mwibuke ko mu minsi ishize no hafi Aho mu Mudugudu wa Kibingo, mu kagari ka Musezero, umurege wa Rwaza, Karere ka Musanze naho harise!
Bikurikiranyer
Gakenke yacu lmana iturengere kuko ndabona bitoroshye kuko imirima irimo iragenda imisozi ikika
Haaaaa ndabona tugeze muri byabihe byavuzwe.gusa dukomeze lmana iratuzi.
Abo baturage bakomeze kwihangana
Abo baturage bakomeze kwihangana