Gakenke: Umusaza w’imyaka 86 yasanzwe mu nzu yapfuye

Mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Minazi, Akagali ka Murambi mu Mudugudu wa Musave, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Ugushyingo 2022, hamenyekane urupfu rw’umusaza Marembo Sébastien w’imyaka 86, basanze mu nzu yishwe n’abantu bataramenyekana, barangije bamukuramo amaso.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Minazi, Patric Ndacyayisenga, yatangaje ko urupfu rw’uyu musaza rwamenyekanye mu gitondo saa kumi n’ebyiri (6h00), ubwo umwuzukuru we yajyaga kumureba agasanga urugi rudakinze yahamagara akabura umwitaba, yinjiye arebye asanga Sekuru yapfuye ndetse banamukuyemo amaso.

Uyu musaza Marembo, yabaga mu nzu wenyine kuko umugore we yari amaze imyaka 10 yitabye Imana.

Ati “Bikekwa ko yishwe kuko inzu yacukuwe, ndetse twahasanze na Ferabeto bicyekwa ko ariyo yakoreshejwe mu gucukura inzu”.

Gitifu Ndacyayisenga avuga ko kugeza ubu hamaze gufatwa abantu babiri bakekwa kugira uruhare mu rupfu rw’uyu musaza, aribo Nambajimana Appolinaire w’imyaka 60 akaba umuhungu w’uyu musaza Marembo wishwe, kuko yari afitanye amakimbirane na se ashingiye ku masambu.

Inzu uwo musaza yabagamo
Inzu uwo musaza yabagamo

Undi ni uwitwa Ndihokubwimana Vedaste, akaba ari umwuzukuru w’uyu musaza wishwe, bahita bajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruli mu gihe hagikorwa iperereza.

Umurambo wa Marembo wahise ujyanwa ku bitaro bya Ruli gukorerwa isuzuma. Kugeza ubu iperereza rirakomeje, kugira ngo hamenyekane uwaba yagize uruhare mu rupfu rw’uyu musaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

abo bantu bihutishije uwo musaza, nibabiryozwe,birababaje kbs.imana imuhe iruhuko ridashira.

ni buryohe. minazi.nyanza. yanditse ku itariki ya: 17-11-2022  →  Musubize

Ndumva bahanwa mbegu bugeme?

Mwizerwa yanditse ku itariki ya: 7-11-2022  →  Musubize

Mbega abagome. Ariko se ko n’ubundi yari mu marembera. Nk’aho bakamuhaye amazi baramuhuhuye. Nibibahama rwose bazabiryozwe.kugera n’aho bamukuramo n’amaso Koko ubundi se ugira ngo iyo myaka aba akireba neza. Abo bashinyaguzi babiryozwe.

Alias yanditse ku itariki ya: 6-11-2022  →  Musubize

Abantu bishe uwomusaza niharebwe I yakorwa bafatwe bahanwe bikomwye kuko lbyobakoze
Biteye agahinda

Hatangimana Venust yanditse ku itariki ya: 7-11-2022  →  Musubize

Turi mu minsi ya nyuma

Singol yanditse ku itariki ya: 5-11-2022  →  Musubize

KO NGIZE UBWOBA ! IBY’URURUPFU BIGOYE KUBYUMVA. ABABANA BICA BASE BABAHORA AMASAMBU. BIRABABAJE BAGIYE BAREKA BAKISAZIRA NEZA , UBUNDI AYO MASAMBU NTIBAYASIGARAMO ? NONE KO AGIYE GUFUGWA UBWO AZAYITURAMO .

TWAGIRAMUNGU ISAAC yanditse ku itariki ya: 5-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka