Gakenke: Umurinzi w’Igihango yishyuriye abaturage 33 ubwisungane mu kwivuza

Abaturage bo mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke barashimira ibikorwa by’umurinzi w’igihango ku rwego rw’igihugu Habumugisha Aron byo kubanisha imiryango ibanye nabi hagamijwe ubwiyunge.

Habumugisha yahawe ishimwe ry'Umurinzi w'Igihango kubera gukumira ibitero by'interahamwe zashaka kwica Abatutsi muri serire yayoboraga
Habumugisha yahawe ishimwe ry’Umurinzi w’Igihango kubera gukumira ibitero by’interahamwe zashaka kwica Abatutsi muri serire yayoboraga

Abaturage babivuze nyuma y’uko Habumugisha Aron yishyuriye abaturage 33 amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza ndetse akanishyurira umuturage ugomba kujya kwivuriza ikibyimba i Kigali muri CHUK.

Habumugisha Aron ni umurinzi w’igihango ku rwego rw’Igihugu akaba akora imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi mu Murenge wa Ruli, ari na ho atuye akanakomeza ibikorwa bye nk’umurinzi w’igihango.

Habumugisha yagizwe umurinzi wiIgihango kubera ibikorwa by’indashyikirwa yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko yabashije gukumira ibitero byahigaga Abatutsi bo muri serire yayoboraga icyo gihe kandi afatanyije n’abaturage bakarinda Abatutsi bari barahungiye muri iyo serire kugeza Jenoside ihagaritswe.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Habumugisha yakomeje ibikorwa bye byo gufasha abaturage mu biganiro bya ‘Ndi Umunyarwanda’, kwigisha ingo zibanye nabi aho amaze kunga ingo zisaga 80 mu Murenge wa Ruli zikongera kubana mu mahoro.

Yanishyuriye abantu 33 ubwisungane mu kwivuza
Yanishyuriye abantu 33 ubwisungane mu kwivuza

Habumugisha udafite ubutunzi bwinshi dore ko avuga ko ashobora kwinjiza ibihumbi 60frw ku kwezi, avuga ko gusangira bike afite n’abakene ari byo byatumye yiyemeza kwishyurira abaturage ubwisungane mu kwivuza.

Agira ati “Umuntu ufite ubutunzi akwiye gushimishwa no kubona mugenzi we ukennye na we azamuka agatera imbere ubuzima bwe bukamera neza, ni bwo aba afashije Leta guteza imbere igihugu cye”.

Ati “Njyewe nahisemo kwishyurira abaturage batoranyijwe n’umurenge ko batishoboye kugira ngo nkomeze ibikorwa byanjye by’urukundo nk’umurinzi w’igihango kandi ndasaba ko n’abandi bafite icyo barusha abakene bakwiye kwigomwa bike bakabafasha”.

Bamwe mu bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza, harimo umugabo Habarurema Jean Baptiste uvuga ko yigeze kuba umukire agatunga miliyoni hafi 20frw, ubu akaba yarahombye kubera ko yari abanye nabi n’umugore we bigatuma umutungo wabo bawukoresha nabi.

Agira ati “Ndashimira Habumugisha kuko yamenye abakene nkanjye nari mpangayikishijwe no kwishyurira abana banjye babiri mfite n’abuzukuru babiri kuko ndashaje, ariko nagiye kumva numva bamapamagaye ko banyishyuriye”.

Habarurema avuga ko yanakuyemo isomo mu mibanire myiza mu muryango kuko ari yo ituma abantu batera imbere, akavuga ko yifuza icyatuma yongera kugira ubushobozi bwo kwikorera kandi yakora uko ashoboye noneho akabanira neza umuryango we.

Habumugisha yishyuriye ibihumbi 20frw umurwayi ugiye kwivuriza ikibyimba muri CHUK
Habumugisha yishyuriye ibihumbi 20frw umurwayi ugiye kwivuriza ikibyimba muri CHUK

Shyirambere Jean Marie Vianney udafite ubushobozi bwo kujya kwivuriza mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), ikibyimba arwaye ku itama akimaranye imyaka ibiri.

Avuga ko ashimira Habumugisha kuko yamufashije akamuha ibihumbi 20frw y’urugendo akavuga ko habonetse n’abandi bamufasha kubona amafaranga y’imiti byarushaho kuba byiza kuko nta bushobozi afite.

Naho Mukankusi Immaculée wacitse ku icumu rya Jenoside wahawe ubwisungane mu kwivuza, akavuga ko kuva yamenya Habumugisha nk’umurinzi w’igihango yakomeje kumubonamo umuntu witanga kandi ufitiye abaturanyi be akamaro mu buzima bw’abaturage n’ubumwe n’ubwiyunge muri rusange.

Agira ati “Natangaga ubwisungane mu kwivuza nkoresheje inkunga y’ingoboka nahabwaga n’ikigega FARG, none ubu utwo dufaranga nzadukoza ikindi gikorwa cyanteza imbere kuko nsanzwe ndi umukene mba mu nzu nahawe nk’utishoboye”.

Uwitonze Jean de Dieu we avuga ko kuba yishyuriwe ubwisungane mu kwivuza bigiye kumufasha, kuko yateraga ibiraka akabasha kwishyura ubwisungane ariko akazi kakaba karahagaze akaba atari kuzabona uko avuza umuryango we.

Agira ati “Ibyo nigiye kuri Habumugisha ni ukuba umuntu wese ashobora kwitangira abandi ku bushobozi ubwo ari bwo bwose. Abaturage dukwiye kwita kuri bagenzi bacu nta vangura no kureba uko umuntu ameze kuko na Habumugisha ni ko abigenza”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruli avuga ko Habumugisha akomeza kubafasha kwigisha abaturage mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge, ndetse no gufasha imiryango ibanye nabi kongera kunga ubumwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Uyu mugabo ibikorwa bye in ndashyikirwa pe,njye ndi umwe muri benshi bihishe iwe,ariko yaratubwiraga at I"Nimuhumure"yewe hakaba ubwo atubwiye ati"igitero cyacu kigiye guhangana n’interahamwe,ariko Muhumure"
Yabaye umukozi w’Imana tubona ubuzima.

Shyaka yanditse ku itariki ya: 8-06-2020  →  Musubize

Habugisha Aaron mbona uri urugero rwiza Ku bakiri bato n’abakuze.ngewe ngusabiye umudali.
Imana iguhe umugisha kandi igukomeze.

Habiyambere Eugene yanditse ku itariki ya: 6-06-2020  →  Musubize

Ni byiza cyane, igihango abanyarwanda dufitanye kigaragarira mu kugirirana neza. Igihango kirarindwa, kandi kirindishwa ibikorwa byiza bibungabunga kandi bikarengera ubuzima bw igihugu n abagituye. Mu bumwe, hari ubuzima. Mu bwiyunge hari ubuzima. Mu kuzamurana mu iterambere hari ubuzima. Aroni yagize neza natwe turi mu murongo umwe nawe. Kandi Imana imuhe umugisha.kuko yita ku bababaye.

Sayles yanditse ku itariki ya: 3-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka