Gakenke: Umurinzi w’Igihango yahawe inka

Dusabemariya Febronie washyizwe mu barinzi b’igihango nyuma y’ubwitange yagize bwo gufasha abana babayeho mu buzima bubi, ibyiza byamuranze bikomeje kuzirikanwa na benshi.

Abayobozi barimo Guverineri Gatabazi bashyikirije Dusabemariya inka yagabiwe n'Umurenge wa Ruli
Abayobozi barimo Guverineri Gatabazi bashyikirije Dusabemariya inka yagabiwe n’Umurenge wa Ruli

Uwo mubyeyi w’imyaka 49 wo mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke washakanye na Mpagazehe Jean Bosco mu mwaka wa 1996, wagizwe umurinzi w’igihango mu Murenge wa Ruli, n’ubwo abana be yabyaye ari batandatu, abamwita umubyeyi wabo ni benshi aho bemeza ko yabakuye kure.

Aganira na Kigali Today, yavuze ko mu cyaba cyaragendeweho agirwa umurinzi w’igihango ari ibikorwa by’impuhwe yakoze nyuma ya Jenoside guhera mu mwaka w’ibihumbi bibiri, aho yiyemeje kurera abana batagira kirengera ubwo yababonaga hirya no hino mu mihanda batagira ababitaho.

Agira ati “Kugira ngo mbe umurinzi w’igihango byaturutse ku bikorwa by’impuhwe nakoze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Ni ibikorwa byo kubana n’abantu neza no kurera abana b’imfubyi n’abatagira kirengera, bamwe nagendaga mbakura mu mihanda, umugabo wanjye na we akabimfashamo yahura n’umwana ufite ibibazo akamubaza iwabo yahayoberwa akamufata akaboko akamunzanira tugakomeza gushakisha amakuru ye ariko tunamurera, ku buryo uwo twasangaga ari imfubyi cyangwa afite ibibazo binyuranye twamureraga nk’umwana wacu kugeza akuze”.

Uwo mubyeyi, avuga ko hari ubwo mu rugo iwe yabaga arera abana barindwi. Ngo ntiyabatandukanyaga n’abana be dore ko abo yareze bose yabafashije kwiga mu mikoro make y’umuryango we.

Ati “Nakomezaga kugirira impuhwe abana nakuraga mu nzira nkabana na bo, mbajyana ku ishuri mu mikoro make yanjye, mbese muri rusange nabonye mu bikorwa by’ubwitange byinshi nifitemo, kwita ku bana batagira uko babayeho ari cyo kiri ku isonga”.

Arongera ati “Abana nafashije ni benshi, abakuru bagiye bacuka bakajya gushinga ingo ngasigarana abakiri bato ku buryo mu rugo iwanjye hataburayo abana batanu ndera”.

Uwo mubyeyi yagaragaje uburyo yagiye abona abo bana, aho bamwe yabasangaga mu nzira badafite ubitaho, ibyo bikamutera kugira impuhwe akabatwara iwe.

Ati “Hari ubwo nanyuze ahantu mbona umwana wambaye nabi abantu bamubwira amagambo mabi, bamutuka, ndamwitegereza mbaza abo babyeyi nti uyu mwana ni uwa he ko mbona ashonje kandi ababaye, bati uwo ni mayibobo ni ikigegera cyo mu mahanda”.

Arongera ati “Nahise ngira impuhwe birambabaza, ndababaza nti ese uyu mwana ko mumwirukanye mwamuhaye ibiryo, bati tumuhaye ibiryo byaba ari ukwimenyereza ingegera ni kigende gisubire mu biraro ni ikimayibobo cyo mu muhanda”.

Uwo mubyeyi ngo yamugiriye impuhwe ubwo yanamwitegerezaga agasanga ni muto ari mu kigero cy’imyaka 12, amujyana mu rugo iwe amwitaho kugeza akuze.

Ati “Nahise ntwara uwo mwana iwanjye ndamwuhagira ndamusiga muryamisha iruhande rwanjye, umugabo wanjye aje aramwakira amugirira impuhwe aramuterura mbona ntabwo abirebye nabi, turamurera n’abandi bari mu rugo arakura ubu ni umusore umeze neza”.

Avuga ko hari undi mwana yareze nyuma y’uko yari yararwaye akaguru kandi afite ababyeyi batishoboye, biba ngombwa ko ajya kumuvuza.

Ati “Ubutumwa naha ababyeyi ni ukugira impuhwe, nk’ubu hari umwana nakiriye ababyeyi be babayeho nabi batagira epfo na ruguru, yari yararwaye akaguru igufa rya ruseke rirabora ryose, tumujyana mu bitaro bya Ruli tumarayo amezi menshi, bamwohereje muri CHUK ababyeyi bararambirwa bashaka kumujyana mu rugo ngo abe ari ho azagwa”.

Arongera ati “Namujyanye CHUK marayo igihe murwaje biranga ndamugarura, ngira amahirwe nza kubona umuganga wigenga aramudufasha aramubaga umwana yagenderaga ku mbago ubu yarakize, mbese muri make uburyo nafashije uwo mwana nkamuheka imyaka itatu mu mugongo, Mana!! abandi babyeyi ndabasaba kujya bagira impuhwe pe!

Uwo mubyeyi avuga ko uwo mutima wo gufasha abafite ibibazo ari umuco umurimo, ndetse ngo ku bw’amahirwe yashatse n’umugabo bahuje.

Ati “Ni umutima w’impuhe gusa nifitemo, numva nuzuye urukundo, n’umuntu mukuru nahura na we ababaye mba numva namuheka nkamugeza kwa muganga, kandi amahirwe ngira n’umugabo wanjye ni uko na we mbona ari umuntu ugira impuhwe cyane, aranshyigikira tugashaka ibikoresho by’umwana agashaka ikaye nanjye ngashaka ikaramu nkiruka nkajya mu murima naba nejeje amashu cyangwa dodo nkagurisha ngashakisha nkagura ijipo y’umwana umugabo akagura ishati tugafatanya abana bose turera bakiga”.

Tuyizere Jeannette, umwe mu bana barezwe na Dusabemariya ubwo yari umwana w’imyaka itatu, aramushimira uburyo yamureze amufata neza amurihira amashuri arangiza ayisumbuye, ubu akaba yarubatse urugo rwe mu Karere ka Gatsibo.

Uwo mugore w’imyaka 22 ati “Maze hafi umwaka nshatse ariko imibereho myiza mfite nyikesha uriya mubyeyi Dusabemariya wandeze mfite imyaka itatu ubu nkaba ndi umubyeyi umeze neza”.

Arongera ati “Twabaga iwe turi abana barindwi bafite ibibazo binyuranye akadufata neza nk’abana be, naramukunze ku buryo utabyumva, nararwaraga akamvuza ntangirirayo amashuri y’incuke, niga amashuri abanza n’ayisumbuye. Amafaranga y’ishuri, amakayi n’imyambaro y’ishuri byose ari we ubimpa akanangaburira, ntacyo namwitura Imana yonyine izamuhemba”.

Mu rwego rwo kuzirikana ibyiza Dusabemariya yakoze no kubiha agaciro, ubuyobozi bunyuranye bukomeje kumushimira aho ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruli bwamugabiye inka mu gihe isi yose yizihizaga Umunsi wahariwe abagore.

Ni igikorwa cyashimwe na Guverineri Gatabazi JMV, aho yasabye abaturage gukomeza guharanira ubutwari bwo kwitangira abandi.

Gatabazi yavuze ko kuba uwo mugore yaratekerejwe n’urwego rw’umurenge biri mu gushyigikira ubumwe bw’Abanyarwanda no gutoza urubyiruko ubutwari ruharanira ibikorwa byubaka igihugu.

Yagize ati “Dusabemariya ni umurinzi w’igihango wakoze byinshi, yatekerejwe guhembwa n’urwego rw’Umurenge nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yatanze urugero agahemba abarinzi b’igihango ku rwego rw’igihugu, natwe mu nzego zegereye abaturage aho bishoboka hose icyaba cyaboneka tugomba kubashyigikira.

Arongera ati “Gutera inkunga no gushyigikira umurinzi w’igihango, ni uburyo bwo gukomeza gushyigikira ubumwe bw’Abanyarwanda ariko ni no guteza imbere abana bagikura kugira ngo bakurane umuco w’ubutwari, umuco wo kwitangira abandi, umuco wo kwanga ikibi, umuco wo kwemera byaba na ngombwa ukaba watanga n’ubuzima bwawe ugatabara Umunyarwanda cyangwa se ugahesha agaciro Ubunyarwanda”.

Uretse abana yareze bagenda bakura bajya mu bundi buzima, ubu uwo muryango urarera abana batanu batagira imiryango ibitaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

No comment,,Tres belle histoire: Imana izakwishyure ineza hano kwisi no mw ijuru

salim yanditse ku itariki ya: 9-03-2021  →  Musubize

Uyu mubyeyi nange ndamushimira nivuye inyuma! Ni Mama umbyara! Yambereye intwari,yabereye abo twareranwe intwari! Yaravunitse ngo tubeho neza! Tubivanye k’umutima turamushimira! Kdi tuzamubera abana akomeze atubere umubyeyi!🥰

Palmen yanditse ku itariki ya: 8-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka